00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abofisiye 38 mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo yo kuyobora urugamba

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 13 October 2023 saa 09:21
Yasuwe :

Mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, hasojwe amasomo y’abofisiye 38 mu Ngabo z’u Rwanda bari bamazemo ibyumweru 20 bigishwa ibijyanye no kuyobora urugamba no gufata inshingano.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023, nibwo aba basirikare 36 bafite ipeti rya Captain na Major n’abapolisi babiri bo k urwego rwa ofisiye barangije aya masomo azwi nka ‘Junior Command and Staff Course’, basabwa kwerekana ubudasa bwo gukora kinyamwuga nk’uko babitojwe.

Bamwe mu basoje aya masomo, bemeza ko nubwo yari atoroshye kuko yasabaga imbaraga z’umubiri n’ibitekerezo, byababereye ibihe byiza ndetse n’ubumenyi bahakuye biteguye kubushyira mu bikorwa ndetse bakabusangiza na bagenzi babo.

Major Umuhoza Scovia ni umwe muri bo, yagize ati " Amasomo yo yari akomeye ariko ari meza kuko adufasha kuzuza inshingano zacu neza, twize kuyobora ingabo ku rwego rukuru, gukora indi mirimo yo mu biro. Impamba nkuye aha igiye kumfasha kumenyereza bagenzi banjye kugira ngo bakore umwiga wabo wa gisirikare neza."

Major Hervé Kayihura Kagiraneza nawe yagize ati " Aya yari amasomo meza ya kinyamwuga, twungutse ibintu byinshi harimo gutegura urugamba, kuyobora ingabo ku rugamba n’imyitwarire yabo n’ubuyobozi bw’ingabo yaba ku rugamba cyangwa se mu bihe bisanzwe. Dusanzwe turi abayobozi ariko tugiye kujya tubereka uburyo bikorwa kinyamwuga."

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba yashimye abasoje ayo masomo ku bw’umurava n’ubwitange bagaragaje, avuga ko aya masomo aha ubumenyi mu bya gisirikare ba ofisiye bayitabira, akabafasha kumenya gutegura ibikorwa, kumenya inyungu z’umutekano w’igihugu, ndetse bakumva neza uko iby’umutekano bishobora kugenda bihinduka bitewe n’impamvu.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yasabye abarangije gukomeza gutanga umusanzu wabo mu guhindura Isi.

Ati "Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, yasobanuye neza uruhare rwa RDF mu gusobanura indangagaciro zanyu no guharanira impinduka. Ndashaka gusubiramo ubwo butumwa cyane cyane kubarangije; Mu gihe ugiye kuva muri iki kigo, ufite uruhare runini mu buryo igihugu cyacu cyifuza guhinduka mu myaka iri imbere. Ugomba kumenya ko ugomba gutanga umusanzu ugaragara ku ruhande rwiza mu guhuza ibitekerezo byubaka Isi."

Mu byumweru 20 bamaze mu ishuri rikuru rya gisirikare, aba ba ofisiye bagize umwanya wo gushyira mu bikorwa ibyo bize mu nyandiko, bahabwa amasomo yo kubongerera ubumenyi ku buryo bwo guhanahana amakuru, kuyobora ingabo ku rugamba, kunoza imikorere y’akazi kabo ko mu biro n’ayandi.

Mu barangije ayo masomo y’icyiciro cya 21, ni ba ofisiye 23 bo mu Ngabo z’u Rwanda bafite ipeti rya Major, 13 bafite ipeti rya Captain, mu gihe 2 bo muri Polisi y’igihugu bafite ipeti rya Superintendent na Chief Inspector of Police.

Intego nyamukuru yo gufungura iri shuri yari ukubaka igisirikare cy’umwuga, ariko nanone ryaje no gufasha abasirikare bo mu bindi bihugu byaba ibyo muri Afurika ndetse no hanze yaho.

Buri mwaka muri iri shuri hatangirwa amasomo ari mu byiciro bibiri birimo ikizwi nka ‘Junior Command and Staff Course’ kijyamo abafite ipeti rya Captain n’irya Major ndetse n’ikindi cyiciro cya ‘Senior Command and Staff Course’ abafite ipeti rya Major, Lieutenant Colonel na Colonel.

Muri rusange abamaze kurangiza icyiciro cya kabiri kuva ryatangira ubariyemo Abasirikare n’Abapolisi, ni 418 barimo 94 baturutse mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda byaba ibyo ku Mugabane wa Afurika no hanze yayo.

Ni mu gihe icyiciro cya mbere [Junior Command and Staff Course] hamaze kurangiza abagera kuri 447 bose ni Abanyarwanda bagizwe n’ingabo z’igihugu na Polisi y’Igihugu.

Byari ibyishimo ku basoje amasomo
Imiryango y'aba basirikare bamaze igihe mu masomo yari yaje kubashyigikira
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yasabye abarangije gukomeza gutanga umusanzu wabo mu guhindura Isi
Abofisiye 38 mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo yo kuyobora urugamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages