00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abofisiye 80 basoje amasomo mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 22 March 2024 saa 08:57
Yasuwe :

Abasirikare 76 bo ku rwego rw’abofosiye mu Ngabo z’u Rwanda, abofisiye babiri muri Polisi ndetse n’abandi bofisiye babiri bo mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), basoje amasomo ya gisirikare y’amezi atanu.

Ni amasomo y’amezi azwi nka ‘Junior Command and Staff Course’ yasojwe kuri uyu wa 22 Werurwe 2024 yatanzwe n’Ingabo z’u Rwanda, abera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yashimiye abasoje aya masomo ndetse ashimangira akamaro k’ibyo bize mu iterambere ry’Igihugu no mu kuzuza inshingano zabo.

Yagize ati “Mugomba gusobanukirwa ibibazo by’urusobe biri aho dukorera. Nizeye ko aya masomo yahaye buri wese muri mwe ubumenyi bukenewe, ubwenge ndetse n’imyitwarire ikwiye.”

Yakomeje agira ati “Sinshidikanya ko buri umwe mu barangije amasomo uyu munsi aziye agihe mu kongera imbaraga zizana ibitekerezo byiza byo kuvugurura dushingiye ku byihutirwa kugira ngo tubashe guhagarara twemye mu guhashya abanzi bacu”.

Abitwaye neza muri aya masomo bashimiwe
Abasoje amasomo basabwe kubyaza umusaruro ibyo bahuguwemo
, Maj Gen Vincent Nyakarundi yashimiye abasoje aya masomo ndetse ashimangira akamaro k’ibyo bize mu iterambere ry’Igihugu no mu kuzuza inshingano zabo

Abahawe impamyabushobozi, ni ababashije gutsinda ku rwego rwo hejuru mu bice bitandukanye bigize amasomo bababwaga. Uwabaye umunyeshuri mwiza kurusha abanda ni Captain Alexander Ikuzo Abiya ndetse wanahembwe nk’uwakoze ubushakashatsi bwiza bujyanye n’ibyo bigaga mu gihe uwa kabiri yabaye Major Eric Karamage.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages