Iki cyiciro cyasoje amahugurwa ni icya gatatu kuva iri shuri ryatangira gutanga amasomo nk’ayo basoje, kikaba kigizwe n’abasirikare bakuru baturutse mu gisirikare na Polisi by’u Rwanda, Burundi, Soudan y’epfo, Tanzaniya na Uganda.
Nk’uko urubuga rwa Minisiteri y’ingabo rubitangaza, mu muhango wo gusoza ayo masomo, Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe wari uhagarariye umukuru w’igihugu yibukije akamaro k’imyitozo n’amasomo bya gisirikare bahawe.
Yagize ati “Ni imyitozo myiza yubakiye ku ntekerezo, imyumvire n’imikorere bya gisirikare. Nta myitozo myiza n’iyo waba ufite imbaraga nyinshi ntiwagera ku musaruro wifuza. Imyitozo myiza ni ikintu cy’ingenzi mu by’ibanze kuri buri gisirikare gishaka kugera ku ntego cyihaye.”
Yasabye Abofisiye barangije amasomo yabo gukoresha ubumenyi bungutse mu iterambere no guhangana n’inzitizi n’ibihungabanya umutekano byinshi muri iki gihe.
Yagize ati “Mwebwe murangije amasomo muri iri shuri, mwitegure kuba igisubizo cy’ibibazo by’imibereho, ubukungu na politiki mu bihugu byanyu. Mwitegure gutsinda intambara, gutanga umusanzu mu iterambere kandi mwitegure guharanira ubwisanzure n’agaciro.”
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare Brig Gen. Charles Karamba yavuze ko bigisha abanyeshuri babitezemo kuvamo Abofisiye bazi gushyira mu gaciro, bafite ubumenyi mu itumanaho ndetse n’ubumenyi bw’umwuga mu kuyobora abandi ku rugamba n’ahandi.
Umwe mu bofisiye baturutse mu gihugu cya Uganda Maj Simon Peter Oyoo, yavuze ko bavanye icyizere mu ishuri rikuru rya gisirikare kandi babikesha ubufatanye bw’igisirikare cy’u Rwanda n’ibindi bihugu.
Umunyeshuri mwiza wahize abandi Maj. Deo Mutabazi wo mu ishami ry’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, yatangaje ko amasomo bahawe ari ingirakamaro kandi abategurira gukora neza akazi ka bo.
Ishuri rikuru rya gisirikare ryatangiye mu myaka itatu ishize, ritanga amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu bya gisirikare.



















TANGA IGITEKEREZO