*Dosiye y’izi nka biravugwa ko iri mu by’ibanze byatumye Ernest Ruzindaza akurwa ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI muri iki cyumweru.
Itsinda ry’aborozi rirarasaba Guverinoma kubarenganura nyuma y’amasezerano ryagiranye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) na Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD); yo kubaha inguzanyo y’inka za kijyambare ariko nyuma bahabwa inka zabagushije mu gihombo.
Amasezerano aba bahinzi bagiranye na BRD ndetse na MINAGRI yari agamije kubagurira inka 500 za kijyambere ku giciro cy’amadorari y’Amerika agera kuri miliyoni 1,984,591.50 ni ukuvuga agera kuri miliyari 1,035,000,000 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aho gukamwa litiro 40 ku minsi nk’uko basezeranyijwe, harimo izikamwa litiro eshatu
Mu ibaruwa bandikiye Guverinoma ku itariki ya 21 Mutarama 2014, abo borozi bavuga ko bagombaga guhabwa inka za kijyambere, imwe ifite ubushobozi bwo gukamwa nibura litiro 40 z’amata, ariko ubwo izo nka zageraga mu Rwanda byagaragaye ko uretse no kuba uwo mukamo zitabasha kuwugezaho na mba, basanze zitujuje ibyangombwa ndetse banazisangana uburwayi, none magingo aya izigera kuri 50 zamaze gupfa.
Buri muhinzi yaguriwe inka imwe ku kiguzi cy’amayero 2,885 binyuze mu nguzanyo yatanzwe na BRD.
Uretse kuba iyo baruwa yaragejejwe kuri Guverinoma hanahawe kopi yayo umuyobozi wa BRD ndetse na Minisitiri w’Ubuhinzi.
Iperereza ryakozwe na The New Times dukesha iyi nkuru ryasanze amasezerano yo kugura izo nka atarubahirijwe kuva mu ntangiriro akimara gusinywa.
Ku wa 9 Nyakanga 2012, BRD, ihagarariwe n’uwari umuyobozi wayo Jack Kayonga na MINAGRI, yari ihagarariwe n’uwari umunyamabanga uhoraho, Ernest Ruzindaza, basinyanye amasezerano yo gushyiraho uburyo bwo guteza imbere ubworozi bwa kijyambere hazanwa inka n’imfizi bya kijyambere.
Muri ayo masezerano bavugaga ko ikibanze agamije ari ugutera inkunga ibikorwa bigamije kuzana inka za kijyambere zigera ku 1000 n’ibimasa bike, zigahabwa abaturage mu buryo bw’inguzanyo.
Bigeze mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, byaje kugaragara ko hari ingingo ebyiri zirengagijwe, bituma hakekwa ko hari amakosa yakozwe mu masezerano, kuko hemeranyijwe ko mu gihe cyo kugura izo nka, hagombaga kubanza gushyirwaho itsinda rigizwe n’abahagarariye aborozi n’abayobozi ba MINAGRI.
Iri tsinda ryagombaga kuyoborwa n’abahagarariye aborozi rikaba ryari ritegetswe guhitamo inka nyuma rigaha raporo BRD, naho BRD ikagendera kuri iyo raporo itumiza inka ndetse ikanishyura izageze ku kibuga cy’indege cy’i Kigali.
Iyi ngingo yarirengagijwe ubwo itsinda ryaguze inka ryari rihagarariwe n’uhagarariye umuryango Heifer international mu Rwanda, Dr. Charles Kayumba.
Amakuru yizewe avuga ko Dr Kayumba, uvugwaho kuba yari umuvandimwe wa hafi w’uwahoze ayobora BRD, yahise avugana n’isosiyete yo mu Buholandi yitwa Firma Schaap ifitwe n’uwitwa N.H Schaap, ayisaba kuba ariyo itanga izo nka.
Bivugwa ko Schaap yaje kwegera uwari umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, Ruzindaza, ndetse n’umuyobozi ushinzwe ubworozi, Dr. Theogene Rutagwenda, bemeza ko ari we (Schaap ) ugomba gutanga izo nka ndetse anagezwa kuri Jack Kayonga, wari umuyobozi wa BRD.
Bahawe inka batihitiyemo
Umuntu utarashatse kwivuga izina yagize ati “Uyu ni umugambi wari wateguwe, mu masezerano aborozi bahagarariye abandi barirengagijwe kugeza n’aho bangiwe kujya mu Buholandi babwirwa ko nta tike ndetse n’amafaranga yo kubacumbikira bihari”.
Mu masezerano yasinywe muri Mata umwaka ushize hagati ya BRD n’isosiyete Firma Shaap hari ingingo zirengagijwe.
Ingingo ya 8 y’amasezerano yagiraga iti “Izo nka zikihagera zizasuzumwa kwishyura bizakorwa hagendewe ku nka zizaba zimaze gusuzumwa neza. Buri nka izatoranywa yanasuzumwe izafotorwa ndetse binashyirwe kuri CD yerekana uko zaje”.
Ibi byo kugenzura izi nka ngo ntibyakozwe kugeza n’aho 95% by’amafaranga yishyuwe nyamara hadakurikijwe imirongo ngenderwaho yari yashyizweho mbere y’uko BRD itanga ayo mafaranga.
Ikindi kibazo cyavutse ubwo izo nka zagurwaga, itsinda ryazitoranyije ryagombaga kumenya niba izo nka zateguwe ku buryo bw’ubwikorezi, ndetse no kuzikingira mu gihugu zijyanywemo.
Ubwo itsinda ryageraga mu Buholandi k’uwagombaga gutanga izo nka, basanze urwuri rwe rurimo ubusa, ahubwo inka zaje kuhagera nyuma zihita zizanwa mu Rwanda, bituma hibazwa niba bari mu Buholandi guhitamo inka kandi bias n’aho byari byaramaze gukorwa.
Ruswa, kutita ku bintu, kwirengagiza inshingano
Mu kiganiro n’umuvugizi wa Polisi, ACP Damas Gatare, yavuze ko iperereza kuri icyo kibazo rikomeje.
Ati “Amakuru y’ibanze arerekana ko habayemo ruswa, kutita ku bintu, kwirengagiza inshingano ndetse no kugambira guhombya Guverinoma”
Yongeyeho ko iperereza rikirangira n’ibimenyetso byabonetse bizahita bishyikirizwa ubutabera, abakekwa bagatangira gukurikiranwa.
Undi muntu uzi iki kibazo yavuze ko no mu bahawe Viza ku bagiye mu Buholandi gutoranya inka harimo umugore wa Dr Kayumba, ibi bikaba bivuze ko yakoresheje umutungo wa Leta mu nyungu ze bwite.
Kuri ubu hashyizweho itsinda rigizwe n’abahagarariye aborozi na MINAGRI ngo bagenzure igihombo cyatewe n’icyo kibazo.
Mu makuru amaze gutangwa agaragaza ko hafi 80% by’inka zazanywe ari mbi, dore ko hari n’izikamwa litiro 3 mu gihe havugwaga ko muri zo izajya ikamwa nke ari litiro 40 ku munsi.
Abo bahinzi borozi barasaba Guverinoma kubafasha muri icyo kibazo dore ko basanga n’izisigaye ntahazaza hazo babona.
Barasaba MINAGRI na BRD gusubizayo inka zisigaye dore ko nizo bafite batazi uko bazazitaho.
Mu bindi aba bahinzi basaba harimo kuba kwishyura inguzanyo byaba bihagaze kugeza igihe bazahererwa inka zujuje ibyangombwa zizabashoboza kwishyura inguzanyo.
Inama y’abaminisitiri iheruka yakuye Ernest Ruzindaza ku mwanya w’umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, bikaba bivugwa ko mu byo yazize haba harimo iki kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO