Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe muri aba bakozi bagaragaje ko bafunze urugi rw’igipangu abakoresha babo bakoreramo, bavuga mu ijwi rirenga ngo ‘uburenganzira bw’abakozi bwubahwe’.
Aba bakozi bavuga ko abakoresha babo batinze kubahemba amafaranga bakoreye mu kubaka rigoles z’uyu muhanda w’ibilometero 3,5 kandi ariho bari biteze gukura amafaranga yo kujyana abana ku mashuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Nyamyumba, Niyomugabo Innocent yabwiye IGIHE ati “ Aba baturage bamaze ukwezi n’iminsi 12 badahembwa, rero rwiyemezamirimo ku wa Kabiri yababwiye ko abahemba uyu munsi baza kare ntiyahita abahemba ababwira ko arabaha igice. Bahise bampamagara nanjye ubu niho ndi ndahava ari uko babonye amafaranga yabo kuko burya umuturage iyo yakoze agomba guhembwa.
Niyomugabo yavuze icyatumye aba bakozi batinda guhembwa ari uko Abashinwa bafite isoko ryo gukora uwo muhanda bari batarahemba rwiyemezamirimo gusa byahise bikemurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!