00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abubatse isoko rya Nyanza amaso aheze mu kirere bagitegereje kwishyurwa

Yanditswe na

The New Times

Kuya 21 March 2015 saa 08:05
Yasuwe :

Abahawe akazi mu mirimo yo kubaka isoko rya Nyanza mu 2012 baravuga ko kugeza n’ubu batarishyurwa amafaranga bakoreye nk’uko babigaragarije itsinda ry’abakozi b’urwego rw’umuvunyi ku wa 20 Werurwe 2015.

Nzagahimana Alphonse utuye mu Murenge wa Busasamana akaba ahagarariye abaturage 64 bafite icyo icyo kibazo cyo kutishyurwa, yavuze ko rwiyemezamirimo abarimo asaga miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse asaba ko bafashwa ikibazo kigakemuka.

Nzagahimana yagize ati “Bahoraga baduha icyizere kidafashije. Batubwiraga ko bari gusuma ko ibyo twakoze ari byiza, ariko isuzuma ryabo rimaze imyaka.”
Yongeyeho ko iki kibazo bakigejeje kuri Njyanama y’Akarere ka Nyanza, ariko ntibyagira icyo bitanga.

Mu mwaka wa 2012 ni bwo Akarere ka Nyanza kagiranye amaserano yo kubaka isoko na Emujabo Enterprise (Entreprise Jean Bodoué), ariko nyuma iyo sosiyete ntiyishyuye abakozi bayifashije mu mirimo yo kubaka iryo soko.

Nkurunziza Francis, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere mu bukungu n’imari yavuze ko mu mafaranga miliyoni 4 y’icyiciro cya nyuma bari basigaje kwishyura rwiyemezamirimo, mbere yo kuyamuha bazabanza bakishyura abo baturage yakoresheje.

The Newtimes dukesha iyi nkuru ivuga ko bagerageje kuvugana na rwiyemezamirimo ariko ntibishoboke kuko nomero ye ya telefoni itariho.

Bucyanayandi Theodore, uhagarariye ishyirahamwe Duhange , ryakoze imirimo y’isuku ku Karere ka nyanza mu gihe cy’imyaka ine, yavuze ko na bo iyo myaka hafi yayose bayimaze badahabwa umushahara wabo ungana na miliyoni 4, byanagize ingaruka zikomeye ku banyamuryango b’iryo shyirahamwe.

Ewiyemezamirimo ugomba kwishyura abaturage yigeze no gukurikiranwaho gukoresha inyandiko mpimbano

Akarere kavuze ko kagiye gukemura ibyo bibazo byose, kandi kakazatanga raporo ku rwego rw’Umuvunyi, Nkurunziza yizeza ko iryo shyirahamwe rizishyurwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha muri Kanama 2015.

Clément Musangabatware, Umuvunyi mukru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa yavuze ko bakiriye ibirego bisaga 50 mu Murenge wa Busasamana, 9 muri byo bikazakemurwa n’ibiro bye.
Musangabatware ati “Ibindi bibazo bisigaye bizakemurwa n’abayobozi b’Umurenge n’ab’Akarere. Bazatanga raporo mu biro by’Umuvunyi no mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB.”

Abaturage kandi bagaragaje ko batajya bahabwa ibyo baba batsindiye mu Nkiko, Musangabatware asaba abo bireba kujya bashyira mu bikorwa imyanzuro y’Urukiko ku buryo bwihuse.

Yakomeje avuga ko byinshi mu bibazo bakira biba birebana n’imitungo cyane cyane ubutaka, aboneraho kandi gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwegera abaturage no gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo byabo.

Iri tsinda ry’abakozi b’urwego rw’umuvunyi ryari ryasuye aka gace mu rwego rwo kumva ibibazo by’abaturage muri gahunda z’ibikorwa by’ukwezi kw’imiyoborere myiza kwatangiriye mu Karere ka Gicumbi ku wa gatatu tariki ya 18 Werurwe.

Mukaneza M.Ange


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages