Mu nama yateranye kuri uyu wa kane tariki ya 5 Werurwe 2015, Komiseri w’imisoro y’imbere mu gihugu Aimable Kayigi Habiyambere yibukije abunganira abasora ko bafite inshingano zikomeye zo gusobanurira no kumvisha abasora kubikora ku gihe kandi kinyamwuga.
Ati “byagiye bigaragara aho abasoreshwa bagana ababunganira, maze basanga imisoro yarabaye myinshi bakabagira izindi nama, babereka uburyo babikoramo n’inzira zatuma badatanga iyo misoro.”
Urubyiruko rurahwiturirwa kutitwazwa imisoro ahubwo rukiteza imbere
Ku kuba urubyiruko rucibwa imisoro ihanitse bigatuma imishinga yarwo ihomba mu itangira rya yo, komiseri Kayigi yahakanye avuga ko ibyo atari byo ahubwo ko baborohereza kugirango imishinga yabo itere imbere.
Yagize ati “Umuntu utangiye ubucuruzi butagejeje kuri miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda itegeko riramusonera ntatange ifaranga na rimwe. Ufite hagati ya miliyoni 2 na miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda itegeko riramworohereza agatanga ibihumbi 60 000 by’amafaranga y’u Rwanda na yo akayatanga mu byiciro, ni ukuvuga ku gihembwe kimwe atanga ibihumbi 15 000 gusa. Ibyo ni urwitwazo, ahubwo nibashyireho umwete bakore”.
Aba bunganira abasora bakaba bateganyirizwa amahugurwa mu minsi ya vuga mu rwego rwo kunoza imikorere yabo no kubongerera ubumenyi mu buryo bazafasha abasora mu nzira y’umucyo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority cyateguye iyo nama yahuje abunganira abasora mu rwego rwo kubibutsa inshingano bafite zo gufasha abasora kubikora mu mucyo aho kubafasha kunyereza imisoro iba ifitiye igihugu akamaro.



















TANGA IGITEKEREZO