00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abunganira Munyagishari na bo bafashwe nk’abikuye mu rubanza

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 9 June 2015 saa 09:05
Yasuwe :

Urukiko rwafashe abunganira Bernard Munyagishari nk’abikuye mu rubanza, nyuma y’aho bandikiye Urugaga rw’abavoka bagaragaza ibibazo byabo bigakurikirwa no kutongera kwitabira amaburanisha, bityo rutegeko inzego bireba kumushakira abandi.

Nk’uko Urugereko rw’Urwurukiko Rukuru ruburanisha imanza zo ku rwego mpuzamahanga n’ibindi byaha byambukiranya imbibe rwasobanuye ko kuwa 22 Werurwe no kuwa 25 Werurwe 2015, Me Niyibizi Jean Baptiste na Me John Hakizimana bandikiye Urugaga rw’Abavoka bamenyesha ko batazakomeza kunganira Munyagishari batabanje kumvikana na Minisiteri y’Ubutabera, bagaragaza ko hashize amezi 19 bakaba batarabasha kumvikana.

Nyuma y’isuzuma, urukiko rusanga hari ibimenyetso bigaragaza nta gushidikanya ko Munyagishari atacyunganiwe, kandi kunganirwa ari uburenganzira ndahungabanywa ahabwa n’ingingo ya 18 y’Itegeko Nshinga.

Munyagishari aburana mu Kinyarwanda ariko inyandiko mvugo z'amaburanisha azihabwa mu Kinyarwanda

Ibyo bimenyetso harimo ibaruwa zandikiwe Urugaga, zanditswe n’abunganiraga Munyagishari, kandi kuva icyo gihe ntibongera kwitabira iburanisha.

Ikindi kimenyetso ni ukuba hari inama yahuje abo bavoka na Minisiteri y’Ubutabera kuwa 25 Gicurasi ntibabashe kumvikana ku gihembo cya miliyoni 15 bahabwaga n’icya miliyoni imwe kuri buri wese basabaga buri kwezi.

Urukiko rusanga n’ubwo Munyagishari avuga ko agifitiye icyizere abavoka be, inzego zibikwiye zikwiye kumushakira abandi bunganizi, ari nay o mpamvu rwemeje ko nta bunganizi afite, bityo rutegeka ko inzego zibishinzwe zimushakira abandi bavoka.

Urukiko rwakijije Urubanza rutyo, rutegeka ko iburanisha rizasubukurwa kuwa 8 Nyakanga 2015.

Nyuma yo gusomerwa imyanzuro, Munyagishari yahise agira ati “Ndashaka kumenyesha urukiko ko njuririye iki cyemezo, kandi byandikwe mu nyandiko mvugo y’iri buranisha. Nsabye kandi urukiko ko rwategeko Ubwanditsi bukampindurira inyandiko mvugo mu gifaransa numva.”

Icyakora Urukiko rwahise rumumenyesha ko Ubujurire bwe bwanditswe, ariko iby’inyandikomvugo ihindurwa mu rundi rurimi byo rumwibutsa ko byafashweho icyemezo mbere kandi acyizi.

Me Niyibizi Jean Baptiste na Me John Hakizimana, Urukiko rwabafashe nk’abikuye mu rubanza, icyo cyemezo kikaba kijya gusa n’icyafatiwe abunganiraga Jean Bosco Uwinkindi na bo bivanye mu rubanza ku mpamvu zo kutumvikana na Minisiteri y’Ubutabera ku gihembo bagomba kugenerwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages