00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abunganira Uwinkindi bamutabye mu nama, bacibwa ihazabu y’amafaranga 500.000

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 15 January 2015 saa 08:37
Yasuwe :

Me Gatera Gashabana na mugenzi we Me Jean Baptiste Niyibizi bunganira Jean Uwinkindi baciwe ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 500.000 kuri buri wese, ngo kuko basuzuguye ibyemezo by’urukiko bakanatererana uwo bunganira.
Ubwo kuri uyu wa 15 Mutarama 2015, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imbibe, rwasubukuraga iburanisha ry’Urubanza rwa Uwinkindi, abamwunganira bamenyesheje Urukiko ko badashobora kongera kuburana hatarakemuka (…)

Me Gatera Gashabana na mugenzi we Me Jean Baptiste Niyibizi bunganira Jean Uwinkindi baciwe ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 500.000 kuri buri wese, ngo kuko basuzuguye ibyemezo by’urukiko bakanatererana uwo bunganira.

Ubwo kuri uyu wa 15 Mutarama 2015, Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imbibe, rwasubukuraga iburanisha ry’Urubanza rwa Uwinkindi, abamwunganira bamenyesheje Urukiko ko badashobora kongera kuburana hatarakemuka ikibazo bafitanye na Minisiteri y’Ubutabera.

Icyo kibazo gishingiye ku masezerano atumvikanwaho hagati ya Ministeri y’Ubutabera, Abunganizi ba Uwinkindi n’Urugaga rw’Abavoka.

Iburanisha ryabanjirije iri, Urukiko rwari rwanzuye ko ibibazo by’amasezerano y’akazi biri hagati ya Me Gatera Gashabana na Me Jean Baptiste Niyibizi bunganira Pasiteri Jean Uwinkindi, bitagomba guhagarika urubanza, dore ko bari bahagaritswe kuri ako kazi ariko bahabwa integuza y’amezi 3.

Ibyo byongeye kugibwaho impaka mu gihe cy’amasaha ayingayinga ane (4), aho abunganira Uwinkindi bakomezaga gutsinbarara ku kukutaburana mu gihe cyose bataramenya aho bahagaze, ngo kuko babonye ibaruwa ya Ministeri y’Ubutabera ibahagarika ku murimo wa bo.

Bakavuga ko kuba barahagaritswe na Minisiteri y’Ubutabera kandi amasezerano barayasinyanye n’Urugaga rw’Abavoka, ari ukwivanga mu nshingano kw’inzego, bityo bakaba basaba Urukiko gusubika Urubanza bakabanza bagakemura ikibazo cya bo.

Urukiko rwababwiye ko ibibazo nk’ibyo atari ubwa mbere bahuye na byo, bityo ngo kuba barahawe integuza y’amezi atatu, bidakwiye gutuma bahagarika Urubanza.

Uwinkindi ahawe umwanya wo kugira icyo abivugaho, yabwiye Urukiko ko kuburanisha urubanza nk’urwo, ntaho bihuriye n’inyungu ze mu butabera, kuko atakunganirwa n’Abavoka bari mu gihirahiro badatuje, na we asaba ko Urubanza rwasubikwa.

Ubushinjacyaha bwo bwibukije ko ibyemezo bifatwa mu maburanisha, bisuzumirwa hamwe n’urubanza mu mizi bitaruhagaritse, buboneraho gusaba ko ubusabe bw’abunganira Jean Uwinkindi buteshwa agaciro.

Urukiko rwiherereye igihe gito, rugaruka rwanzura ko ubusabe bwa Pasiteri Jean Uwinkindi n’abunganizi be nta shingiro bufite, rutegeka ko iburanisha rikomeza.

Me Gatera Gashabana yahise asaba ubwanditsi bw’Urukiko kwandika ko we na mugenzi we Me Niyibizi, icyo cyemezo kitabanyuze, bahita bakijuririra, ndetse bongera gusaba bashimangira ko iburanisha ryahagarara.

Bakomeje babwira Urukiko ko bazakomeza kunganira Uwinkindi nk’inshingano bahawe kuva batangira urubanza, ariko basaba ko handikwa ko bagiye kubanza gukurikirana ubujurire bwa bo mu rukiko rw’ikirenga, barangiza bakabona kugaruka mu rubanza, kuko ngo igihe cyose bitarakemuka ntibyatanga ubutabera bunyuze mu mucyo ku wo bunganira.

Me Gatera Gashabana na Me Jean Baptiste Niyibizi bahise basohoka mu cyumba cy’iburanisha, baragenda.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko nyuma y’icyemezo cy’urukiko nta kindi kiba kigomba kurengaho, ko gusohoka mu rubanza abunganira uregwa bita by’agateganyo, bivuze kuruvamo, bityo kuzarugarukamo bikazasaba izindi nzira.

Iyi yabaye indi ngingo yasubije Inteko mu mwiherero, rwongera kugaruka rwanzura ko Me Gashabana na Me Niyibizi basuzuguye Urukiko bakanatererana uwo bahawe kunganira, rutegeka ko bacibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, agahita yishyurwa urubanza rukimara gusomwa.

Urukiko rwahise rusubika iburanisha, rikazasubukurwa kuwa 21 Mutarama 2015.

Ikibazo cy’ubushobozi ku bunganira abaregwa ibyaha bya jenoside boherejwe n’ibindi bihugu ndetse n’aboherejwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR, kigaruka kenshi muri izo manza, Minisiteri y’Ubutabera igakomeza gutungwa agatoki mu kutagikemura.

Mu mpera z’umwaka w’2014 Minisitiri Johnstone Busingye yari yatangaje ko kidakwiye gutuma ababuranyi bahagarika kuburana, dore ko abunganira Uwinkindi bo bamaze guhabwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 82.

Pasiteri Jean Uwinkindi w’imyaka 61 yahoze ari Pasiteri mu cyahoze ari Komini Kanzenze, ubu ni mu karere ka Bugesera; araregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, uruhare muri Jenoside, kuyishyira mu bikorwa, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages