00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abunzi barasaba Leta gutangira igihe mituweli yabemereye

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 24 October 2015 saa 11:45
Yasuwe :

Abagize Komite z’Abunzi barasaba leta kwihutisha igikorwa cyo kubatangira amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ‘Mituelle de santé’ yabemereye, cyangwa ikavugana n’ibigo by’ubuvuzi bikaborohereza guhabwa serivisi mu gihe batarayatangirwa.

Kuri uyu wa 23 Ukwakira mu muhango w’ihererekanya bubasha rya Komite z’abunzi mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, abunzi bagaragaje ko nubwo bageze ku nshingano zabo zirimo kugabanya ubwinshi bw’imanza zijya mu nkiko, bagifite ibibazitira birimo kudahererwa igihe mituweli bemerewe na Leta.

Komite z’abunzi 48 bacyuye igihe mu murenge wa Kimironko, zatoranyijwe mu tugari dutatu twa Bibale, Kibagabaga na Nyagatovu wongeyeho na komite y’ubujurire ku rwego rw’umurenge.

Uwari umuyobozi wa Komite z’abunzi mu murenge wa Kimironko, Mukabarisa Francine, yavuze ko bakoze byinshi ariko bagiye bagorwa no kugera aho abafitanye ikibazo batuye mu gushakisha amakuru y’inyongera, ubwitabire buke bwa bamwe mu bunzi, imyumvire y’abagana uru rwego n’amahugurwa adahagije mu bijyanye no kunga.

Yongeyeho ko kuba bahabwa mituweli bemerewe na Leta nyuma y’amezi atatu cyangwa ane abandi baratangiye kwivuza, bibagora bigatuma bamwe bayitangira kugira ngo bavurwe cyangwa barengere abana bajya ku mashuri.

Yagize ati “ Kubera inzira amafaranga aturuka muri Leta anyuramo, mituweli ziratinda tukazihabwa nyuma y’amezi ane wongeyeho no gutegereza ukwezi kugira ngo tuvurwe nkuko amategeko abiteganya. Nk’abafite abana biga mu mashuri yisumbuye baba bagomba gutwara mitiweli ku mashuri,bisaba ko batangira umuryango wose kugira ngo umwana azabone uko yivuza ku ishuri.”

Umukozi ushinzwe kugeza serivisi z’ubutabera ku baturage ari nawe ufite komite z’abunzi mu nshingano ze muri Minisiteri y’Ubutabera, Odette Yankurije, yemeye ko imbogamizi abunzi bahura na zo mu kazi kabo zizwi kandi ibisubizo bigenda bishakishwa buri munsi.

Avuga ko ku birebana na mituweli y’abunzi bagiye kuganira na Minisiteri y’imari n’igenamigambi ikagira icyo ikora.

Yagize ati “Amafaranga mituweli zishyurwa aturuka ku ngengo y’imari ya Leta kandi itangira gukoreshwa mu mpera za Kanama. Icyo tugiye gukora ni ukuganira na Minecofin ikagira icyo ikora kuko birababaje kuba Leta yaremereye abantu kwivuza ntibibagereho kare,ntibibagirire akamaro ugasanga barikora ku mufuka ngo bivuze.”

Mu gihe cya manda yabo y’imyaka itanu kuva mu mwaka wa 2010 kugeza 2014, abunzi bacyuye igihe mu murenge wa Kimironko bashyikirijwe ibibazo mboneza mubano 217, bumvikanishije 177 bingana na 86% by’ibibazo bagejejweho.

Mu bibazo bumvise bakanakemura, 31 ba nyirabyo ntibumvikanye bagana inkiko zisanzwe. Ibibazo bine nibyo bitakemutse. Mu byakemuwe harimo amakimbirane mu miryango ndetse n’ibyerekeye guhabwa iminani no kuzungura.

Bakiriye kandi ibibazo 52 nshinjabyaha, muri byo 38 bingana na 53% byarakemuwe. Ibindi bibazo 24 byajyanywe mu nkiko zisanzwe. Muri ibi bibazo nshinjabyaha byiganjemo amahugu no kutagira ubunyangamugayo, niyo mpamvu abatarumvikanye babaye benshi.

Komite icyuye igihe yari igizwe n’abunzi 48, yasimbuwe n’abandi 28 kuko itegeko rishya ribagenga ryemera ko komite imwe iva ku bantu 12 bakaba 7. Abunzi bongererewe ububasha, bava ku kwakira ibibazo bitarengeje miliyoni eshatu bagera kubitarengeje miliyoni eshanu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages