00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ACACUS ikorana byihariye na Adidas na Macron yafunguye iduka i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 15 June 2019 saa 02:34
Yasuwe :

Ikigo cy’Ubucuruzi cyo muri Libya cya ACACUS, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2019, cyafunguye ku mugaragaro iduka ry’imyenda ya siporo rihereye mu Mujyi wa Kigali.

ACACUS ni Ikigo cy’Abanya-Libya gishora imari mu buvuzi, ubwubatsi, ubucuruzi bw’imyenda ya siporo n’ibikorwa byagutse by’imyidagaduro.

Cyinjiye ku isoko ryo mu Rwanda muri Nzeri 2018 aho cyatangiranye n’ubucuruzi bw’ibikoresho bya siporo birimo imyenda, inkweto, ingofero n’imipira yo gukina.

Iduka rya Acacus ifite uburambe mu bucuruzi bw’imyenda ya siporo kuko riyivanira ku ruganda, riherereye mu nyubako nshya ya KBC iri ku Kimihurura hafi ya Kigali Convention Centre.

Umuyobozi wa ACACUS, Muataz Ben Amer, yabwiye IGIHE ko “Dukorana n’abakora imyenda ya siporo batandukanye barimo Nike, Puma, Macron, Adidas, Rebook n’abandi.’’

ACACUS imaze imyaka 10 ikorana n’Uruganda rukomeye rwa Adidas, aho iruhagarariye muri Libya.

Adidas ni uruganda rwa kabiri ku Isi [inyuma ya Nike] mu zikora ibikoresho bitandukanye birimo inkweto n’imyenda byo kwambara byashinzwe na Adolf Dassler, ku wa 18 Kanama 1949. Ruherereye mu Mujyi wa Herzogenaurach mu Budage.

ACACUS kandi niyo ifite uburenganzira bwo gucuraza imyenda n’inkweto bikorwa n’uruganda rwa Macron mu Rwanda, u Burundi na Uganda.

Muataz yavuze ko ibikoresho byabo biba bifite uburambe ugereranyije n’ibindi bisanzwe ku isoko rya Afurika ndetse biboneka ku biciro byo hasi.

U Rwanda ni igihugu cya kabiri ACACUS yatangiye gukoreramo nyuma yo kubenguka ubuyobozi bwacyo bwiza kandi bwanorohereje ishoramari.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyiza gifite umutekano wo ku rwego rwo hejuru, abaturage ni beza, hari ubuyobozi bwiza niyo mpamvu twahisemo gushora imari mu Rwanda.”

Uretse ubucuruzi bw’ibikoresho bya siporo, ACACUS yamaze kugura ubutaka bufite hegitari imwe muri Kigali, aho iteganya kubaka ikigo cy’imyidagaduro itandukanye ku bana n’abantu bakuru.

ACACUS ibarizwamo ibikoresho bitandukanye bya siporo

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages