“Service Excellence Award” ni ibihembo bitangwa n’ikigo gisanzwe gitanga ibihembo ku bigo n’abantu batandukanye cya Kalisimbi Events mu bufatanye na East African Youth Development Agency mu Rwanda.
Ku wa 4 Ukuboza 2020 nibwo Kalisimbi Events yatanze ibihembo ku bigo byatanze serivisi nziza ku bakiliya babyo mu 2020. Ni umuhango wabaye ku nshuro ya 5 kuva ibi bihembo byatangira gutangwa mu Rwanda.
Bimwe mu bigo byahembwe kuri uyu munsi harimo na Access Bank yashimiwe cyane kubera uburyo yita ku bakiliya bose baza bayigana.
Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubucuruzi muri Access Bank Rwanda, Olivier Gakuba, yavuze ko banejejwe cyane no kuba bahembwe nka banki itanga serivisi nziza.
Ati “Mu by’ukuri ni iby’agaciro gutoranywa nka banki y’umwaka, bitugaragarije icyizere abakiliya bacu badufitiye kandi biduteye ishyaka ryo gukomeza kunononsora serivisi tugeza ku batugana bose.”
Gakuba yakomeje avuga ko iki gihembo bagikesha kuba bafite abakozi bashoboye kandi bita ku bakiliya bose baza babagana.
Access Bank yemeza ko iki gihembo kirushijeho kubongerera ingufu no kwibanda kuri serivisi zihaza ibyifuzo by’abakiliya bayo kandi zikanaborohereza ubuzima.
Access Bank yatsindiye iki gihembo mu gihe hashize iminsi mike itangije uburyo bwo kwegereza abaturage serivisi za banki buzwi nka “Ikaze Agency Banking”.
Ubwo yatangizwaga, Gakuba yavuze ko izafasha banki kurushaho guha abakiliya serivisi nziza no kubona hafi ibyo bifuza bitabasabye kujya ku mashami ya banki atandukanye. Uretse gutanga serivisi nziza ubu buryo kandi buzafasha mu gutanga akazi ku Banyarwanda batandukanye.
Mu cyerekezo cya Access Bank ivuga ko izakomeza gutanga ibisubizo mu bijyanye na serivisi za banki bishingiye ku ikoranabuhanga kugira ngo irusheho guhaza ibyifuzo by’abakiliya bayo kandi inorohereza mu bijyanye no kubitsa, kubikuza ndetse no kohererezanya amafaranga.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!