00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Access Bank Rwanda yatanze inkunga yo gushyikira ibikorwa bya AVEGA Agahozo

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 29 June 2026 saa 07:20
Yasuwe :

Banki y’ubucuruzi ya Access Bank Rwanda yateye inkunga Umuryango AVEGA Agahozo, mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’ubuvuzi buhabwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Access Bank isanzwe ifasha AVEGA Agahozo mu bikorwa by’ubuvuzi. Inkunga yatanzwe izajya yunganira ibikorwa by’ivuriro rigendanwa Umuryango AVEGA Agahozo uteganya gutangira gukora.

Ubu buryo bw’ivuriro rikorera mu modoka buzafasha gutanga serivisi z’ubuvuzi ku barokotse Jenoside cyane cyane abafite intege nke, basanzwe mu ngo zabo.

Umuryango AVEGA Agahozo ugizwe n’abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukora ibikorwa byo kwita ku banyamuryango bawo bagaragaza intege nke, ndetse ukita no ku bandi bo mu bindi byiciro bigaragaza intege nke.

Uyu muryango usobanura ko benshi bawubarizwamo bageze mu zabukuru bagaragaza intege nke bakanagorwa no kugera ku mavuriro, ndetse ko bakeneye ubuvuzi bwisumbuye ariko rimwe na rimwe ntibabone ababaherekeza kwa muganga.

Ibi byatumye Umuryango Imbuto foundation uha AVEGA Agahozo inkunga y’ivuriro rigendanwa.

Icyo Access Bank Rwanda yakoze ku wa 25 Kamena 2026, ni ugushyikiriza AVEGA Agahozo inkunga, izifashishwa mu kunganira ibyo bikorwa by’ubuvuzi butangirwa mu duce abantu batuyemo no mu ngo zabo. Izakoreshwa mu birimo kugura ibikoresho byifashishwa mu buvuzi, guhemba abakozi barimo n’abaganga bazajya batangira izo serivisi z’ubuvuzi mu ngo n’ibindi.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Iyamamazabikorwa muri Access Bank Rwanda, Kelly Sesonga, yavuze ko iyi banki isanzwe yariyemeje ko buri mwaka itera inkunga ibikorwa runaka bishyigikira iterambere ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ko ubuvuzi buteye imbere ari kimwe mu by’ingenzi bishyigikira iryo terambere ryabo.

Ati ‘‘Iki gikorwa gisobanuye byinshi kuri Access Bank Rwanda, kuko ni inshingano twihaye ko buri mwaka tuzafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. […] Twahoze tubikora, kandi ntabwo tuzahagarika kubikora.’’

Visi Perezida w’Umuryango AVEGA Agahozo, Mpinganzima Constance, yashimiye inkunga Access Bank Rwanda yahaye uyu muryango.

Ati ‘‘Abo tuvuga badashoboye guhaguruka, bafite intege nke kuko zigenda zicika, bizadufasha kubageraho, bongere babone imbaraga, biturutse ku musanzu w’iyi nkunga. Mutweretse ko turi kumwe. […] kandi tubashimira ukuntu mudushyigikira mu bikorwa byo kwimakaza ubudaheranwa biciye mu buvuzi.”

Umuryango AVEGA Agahozo uvuga ko ibikorwa byo kwegereza ubuvuzi bwisumbuye abanyamuryango bawo bizaguka kurushaho kuko wahawe ivuriro rigendanwa ndetse rikaba rizatangira gukora vuba.

AVEGA Agahozo isanganwe ivuriro risanzwe rigira uruhare runini mu guha ubuvuzi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abakozi ba Access Bank Rwanda banasobanuriwe serivisi zitangirwa mu ivuriro rya AVEGA
Visi Perezida w'Umuryango AVEGA Agahozo, Mpinganzima Constance, yashimiye inkunga Access Bank Rwanda yahaye uyu muryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages