Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya Access Bank mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 30 Mutarama 2018, cyitabiriwe n’abagore n’abakobwa bakora muri iyi banki, abakiliya n’abafasha b’abagabo bahakora.
Umuyobozi w’Ishami ryihariye ry’abari n’abategarugori muri Access Bank, Nadine Rutabayiro, yavuze ko uyu munsi bateguye igikorwa cyo kubafasha kwisuzumisha iyi kanseri hakiri kare, nk’imwe mu nzira zo gutera imbere.
Ati “Access Bank ni banki y’ubucuruzi, ariko dufite ishami ryihariye ry’abari n’abategarugori. Muri iryo shami icyo tugamije ni iterambere ry’umugore muri rusange. Ntabwo ushobora kuvuga iterambere rye usize inyuma ibyatuma atarigeraho. Niyo mpamvu tureba tuti ese afite ubuzima bwiza, ese afite ubumenyi, ese akeneye iki ngo bwa bumenyi abubyaze umusaruro.”
Yakomeje avuga ko muri iki Cyumweru hazirikanwa kanseri, batekereje ku cyo bakora ngo bamenyekanishe iy’ibere ikomeje guhitana abatari bake, kandi bashishikarize abantu kwisuzumisha hakiri kare, mu bihe bizaza bakaba bateganya no gusuzuma n’izindi zitandukanye zigaragara mu Rwanda.
Rutabayiro kandi yavuze ko uretse gukora isuzuma ry’ibanze n’ubukangurambaga, Access Bank isanzwe ifite indi serivisi yitwa ‘Maternal Health Scheme’, aho abakozi n’abakiliya b’iyi banki bahabwa inguzanyo ibafasha kwivuza kandi ku nyungu iri hasi ugereranyije n’izindi.
Uwase Pacifique, wari mu basuzumwe yavuze ko bashimishijwe no kuba Access Bank yatekereje ku basuzuma kanseri y’ibere, aho yahamije ko ari amahirwe akomeye kumenya uko ahagaze kuko hari bagenzi be azi yagizeho ingaruka kuko bayimenye batinze, ntibabashe kuvurwa ngo bakire.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kanseri mu Kigo gishinzwe ubuzima, RBC, Dr François Uwinkindi, yavuze ko ibyo Access Bank yakoze bijyanye na gahunda ya leta y’ubukangurambaga kuri kanseri zitandukanye.
Yakomeje avuga ko by’umwihariko binajyanye n’insanganyamatsiko yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya kanseri ku itariki 4 Gashyantare, igira iti “twese hamwe dufatanye turwanye kanseri”.
Uwinkindi yongeyeho ko kuba Access Bank yarateguye iki gikorwa ari iby’agaciro kuko ari uburyo bwo gufasha abagore kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze, abarwaye bakivuza hakiri kare kuko kanseri y’ibere ikira iyo ivuwe itarafata ibice byinshi.
Dr Uwinkindi avuga ko kanseri y’ibere iri mu ziteje ikibazo ku Isi, no mu Rwanda, aho buri mwaka hakirwa abagore bagera kuri 300 bayirwaye, impungenge zikaba ziri mu bashobora kuba bayirwaye ariko bataragana amavuriro ngo bakurikiranirwe hafi.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS igaragaza mu 2015, abantu bagera kuri miliyoni 8.8 bahitanywe na kanseri zitandukanye zirimo n’ifata ibere.



















TANGA IGITEKEREZO