Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Nzeli 2014, Urukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo rwasomye urubanza rwa Kantengwa Angélique wahoze ayobora RSSB, rumukatira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza; imyanzuro y’urubanza yasomwe adahari.
Umucamanza yafashe igihe gisaga isaha asoma imyanzuro y’urukiko, ahereye ku byavuzwe n’Ubushinjacyaha nk’ingingo zishimangira ikirego, ibyavuzwe na Kantengwa n’abamwunganira mu kwiregura, n’imyanzuro y’urukiko mu bushishozi bwarwo.
Urukiko rwibukije ibiregwa Kantenwga Angelique, birimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu, gutangira ubuntu umutungo w’ikigo gishamikiye kuri Leta.
Urukiko rwavuze ko Ubushinjacyaha busabira Kantengwa gufungwa iminsi 30 kubera impamvu ziremereye zatumye akora icyaha, bityo akaba atagomba gusibanganya ibimenyetso cyangwa ngo atoroke ubutabera.
Umucamanza yibukije ko Kantengwa yireguye avuga ko nta cyemzo na kimwe yafashe kubwe ko ahubwo byose byafashwe n’Inama y’Ubuyobozi. Rwongeyeho ko yavuze ko yatanze amadolari 30,000 kugira ngo arinde Leta kuzagwa mu gihombo kinini umukozi wahagaritswe aramutse abakurikiranye mu nkiko.
Umucamanza yavuze ko kuba Kantengwa avuga ko nta cyemezo yafataga kubwe ahubwo byose byafatwaga n’Inama y’ubutegetsi atari byo, ngo kuko nta nyandiko n’imwe igaragaza ko ibyemezo byafashwe koko n’Inama y’Ubutegetsi.
Ku rundi ruhande, Umucamanza yavuze ko kuwa 18 Ukwakira 2012, hari inyandiko igaragaza Kantengwa afata ibyemezo ku giti cye, mu bijyanye no kwanga iyishyurwa ry’imwe mu masosiyete yakoranye na RSSB.
Umucamanza yanzuye avuga ko Kantengwa ashingana abantu kandi mu rubanza nk’uru yaragombaga gushingana amafaranga akubye inshuro ebyiri ayo ashinjwa guhombya Leta (Yagombaga kwishingana kuri miliyari hafi imwe n’igice).
Urukiko rwanzuye ko Kantengwa Angélique afungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo hakomeze iperereza.
Abamwunganira biteguye kujurira
N’ubwo Madamu Kantengwa Angelique atageze mu Rukiko, abamwunganira bombi, Maiter Shema na Maitre Rwihandagaza bari bahari. Maitre Richard Rwihandagaza yatangarije abanyamakuru ko bizeye ubutabera bw’u Rwanda, bityo bakaba biteguye kujuririra iki cyemzeo cy’ifungwa ry’agateganyo ry’Umukiliya wabo.


















TANGA IGITEKEREZO