Ibi byagaragajwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abayobozi batandukanye mu Itorero rya ADEPR barangajwe imbere n’Umushumba Mukuru w’iri torero Ndayizeye Isaie, Umushumba Mukuru wungirije, abakozi ba ADEPR n’abayobozi b’indembo hirya no hino mu gihugu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko biri muri gahunda yatangiye y’ubufatanye hagati ya Leta n’amadini n’amatorero kuko u Rwanda rwemera ubwisanzure ku madini n’amatorero hashingiwe ku myemerere ya buri umwe.
Ati “Hari imbaraga dufite nka Leta ariko hari aho imbaraga zacu zigarukira iyo bigeze ku kwemera. Hari ibintu byinshi dukora muri gahunda zitandukanye ariko tuzi ko ibyo bidahagije. Iyo biherekejwe n’ubutumwa bwiza bufasha umuntu guhinduka akagira ubuzima bufite intego kandi uwo ni umukoro tubitezeho.”
Yasabye kandi ubufatanye mu bukangurambaga ku isuku mu baturage, haba ku nzu batuyemo, aho bakorera imirimo itandukanye n’ahantu hose hakikije umuntu kandi amatorero yafasha mu kwigisha abayoboke bayo.
Ibarura rusange ry’abaturage riheruka gukorwa ryagaragaje ko abayoboke b’itorero rya ADEPR mu Rwanda ari 21%, kandi iyi mibare igenda yiyongera umunsi ku wundi.
Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko hari imishinga itandukanye Leta ikora igamije gukura abaturage mu bukene no kwiteza imbere kuko kuyobora abakene bigora.
Ati “Muri leta kuyobora abakene biragora kuko nta musoro waboneka kandi ni wo utuma n’ibikorwa by’iterambere bikorwa no mu matorero ni uko, bivuze ko kugira abayoboke n’abaturage basanzwe bakize biratureba.”
“Ubukene hari igihe bukoresha n’ibyaha bitari ngombwa. Imiryango ikennye ni yo usanga ikunze kubamo ibyaha binyuranye, kuburwanya byabafasha kuzuza inshingano zanyu zo kubarinda kwishora mu ngeso mbi.”
Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Ndayizeye Isaie, yagaragaje ko biteguye gukomeza gutanga umusanzu mu gufasha abaturage kwivana mu bukene binyuze mu gukora ivugabutumwa ryuzuye rigendana n’iterambere.
Yagaragaje ko hatangijwe gahunda y’ubuhinzi yiswe itorero ryo mu mirima mu gufasha abayoboke b’iri torero kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko mu kwiteza imbere.
ADEPR yagaragaje ko umwaka ushize hakuwe mu muhanda abana barenga ibihumbi bibiri basubijwe mu buzima busanzwe, mu gihe hari amatsinda yo kwiteza imbere agera ku 6000 mu gihugu hose aho bamaze kwizigamira arenga miliyari 1 Frw.
Kugeza ubu ADEPR ifite ibigo by’amashuri birenga 300, ibitaro byo ku rwego rw’Akarere birimo n’ibitaro bya Nyamata byagizwe ibitaro byo kwigishirizwamo (Teaching Hospital).
Umushumba yagaragaje ko kandi basanganywe gahunda yo gufasha no guteza imbere abatishoboye aho borozwa abaturage inka. Mu 2022 hatanzwe inka ibihumbi 75.
Yashimangiye ko hashyizweho gahunda zitandukanye zo gufasha imiryango ibanye mu makimbirane binyuze muri gahunda yiswe Family for Life.
Ati “Iyo ba bakiritiso bateye imbere bakagira imibereho myiza binafasha itorero gukora neza kandi ni umugisha kubona hari itsinda mu rwego rwa Minisiteri ryicaye rikiga uburyo bwakoreshwa mu kwigisha abaturage kwivana mu bukene.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, yagaragaje ko hakenewe ubufatanye mu kwigisha no gukangurira abaturage kurwanya umwanda mu nguni zose kuko hakiri icyuho.
Ubushakashatsi ku ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire bugaragaza ko ingo 17,7% zitabasha kubona amazi meza yo kunywa mu gihe 28% zitizanya ubwiherero nabwo butameze neza.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ingo 32,4% zijugunya imyanda aho zibonye naho abarenga 75% badakaraba intoki bakoresheje amazi meza mu gihe nyamara kubikora bishobora kurinda irwanda z’impiswi ku kigero cya 40% n’izifata imyanya y’ubuhumekero 25%.
Yasabye ko hashyirwaho gahunda zitandukanye zatuma abantu bose bagira isuku zirimo no guheza abagaragarwaho n’umwanda mu gihe bafashijwe ntibikosore, gukomeza umuco wo kugira ubukarabiro, kugenzura n’uburyo umuco wo gutega ibitambaro utaba intandaro y’umwanda.
Umushumba w’Ururembo rwa Gihundwe, Pasiteri Nsabayesu Aimable, yavuze ko bafite inshingano imbere y’Imana n’imbere y’abantu kandi ko bazabigiramo uruhare. Yasabye ko hatekerezwa kuri gahunda yo kubaka ubwiherero rusange ku mihanda kuko bikiri ikibazo.
Uwambaje Emmanuel uyobora Ururembo rwa Gisenyi we yavuze ko hari gahunda zitandukanye zashyizweho zo gufasha abayoboke kwikura mu bukene kandi butanga umusaruro.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!