Ni igikorwa cyateguwe na ADEPR Ururembo rw’Umujyi wa Kigali ku bufatanye na Paruwasi ya Nyarugenge ku wa Gatanu, tariki ya 9 Kamena 2023. Cyabimburiwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi no kunamira Abatutsi bahashyinguye.
Mu kiganiro Sindayiheba Phanuel yatanze, yavuze ko kwibuka bibumbatiye imbaraga zifasha Abanyarwanda gutwaza no gukomeza kugana imbere, “bikadufasha kuzirikana inshingano zo kusa ikivi mu cyerekezo cyo kubaka igihugu.”
Yavuze ko mu byatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboka harimo kuba ubumwe bw’Abanyarwanda bwarabanje gusenyuka by’umwihariko mu bakirisitu aho buvuze ikintu gikomeye kuko biri mu nyigisho Itorero rishingiyeho.
Mu buhamya bwa Karekezi Emmanuel warokokeye ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, yavuze ko atigeze ahagirira ibihe byiza kuko yahirukanywe nyamara yari ari mu bakirisitu ba mbere bubatse urwo rusengero.
Yavuze ko yirukanwe mu nzu za ADEPR abwirwa ko nta buhungiro buhari akomeza kwihisha mu nkengero z’urusengero kugeza igihe Inkotanyi zafatiye igihugu.
Umushumba Mukuru w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko kwibuka ari umwanya wo guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abahungiye ku nsengero.
Yagize ati “Mu bintu bitubabaza cyane ni uko byageze igihe bamwe mu bari abashumba n’abakirisitu bagatakaza umutima wa gishumba, ubumuntu n’ubukirisitu kandi ibyo uyu munsi dukwiye kubyigiraho mu ngamba zo guhindura no kubaka umukirisitu n’Umunyarwanda ukenewe.”
“Ku rusengero impamvu abantu bahahungiye ni uko bari bizeye ko ari ahantu hera. Iyo ngeze mu mwanya nk’uyu numva ko n’Imana yababajwe n’uko bishe abantu bayo kandi bakicwa n’abantu yaremye. Ni na byiza kwibaza icyabaye cyatumye bamwe mu bari abari abashumba n’abakirisitu batinyuka bakamena amaraso y’inzirakarengane.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yifashishije amagambo yavuzwe n’abahanga batandukanye n’ari muri Bibiliya, yavuze ko Jenoside yashobotse kubera ko “abantu beza batigeze bagira icyo bakora.”
Yashimiye Itorero ADEPR ryatangije gahunda y’isanamitima ikaba yaratanze umusaruro mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, asaba ko rikomeza gutanga umusanzu muri urwo rwego.
Ati “ADEPR twarafatanyije muri iki gihe imiryango irenga 270 y’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ihuzwa n’abo bahemukiye bafashwa gutanga imbabazi. Uyu munsi wa none dufite ubuhamya bukomeye bw’uburyo babanye neza, bafashanya batabarana. Ndabashimira ku bw’umusanzu mwatanze ariko mbasaba kugira ngo mukomeze kuko urugendo ruracyahari.”
Ngabonziza yavuze ko muri iki gihe abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo bararangiza ibihano bakatiwe n’inkiko, bakwiye gufashwa kwisanga mu muryango Nyarwanda no kubana mu mahoro n’abo bahemukiye.
Muri iki gikorwa ADEPR yaremeye abantu batatu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibagenera inka nk’uko yari yiyemeje ko mu bikorwa byo mu minsi 100 yo kwibuka hazaba harimo gufasha abarokotse batishoboye basanirwa cyangwa bubakirwa inzu, kuboroza inka n’ibindi bizatwara agera kuri miliyoni 170 z’amafaranga y’u Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!