Ibirori byo kwizihiza iyi yubile byanahuriranye no gusoza icyumweru cy’uburezi muri iri torero, byabereye mu Karere ka Rusizi [mu Rurembo rwa Gihundwe].

Byatangiriye kuri GS Nyakabwende ahubatswe ishuri rya mbere ribanza mu 1948 hashyirwa ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Ishuri rya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro ku wa 1 Nyakanga 2023, bikomereza muri GS Gihundwe ku wa 2 Nyakanga 2023 ahubatswe ishuri rya mbere ryo ku rwego rw’ayisumbuye mu 1973. Kugeza ubu ADEPR ifite ibigo by’amashuri 316 hirya no hino mu gihugu n’abarimu 3477.

Umushumba Mukuru Wungirije wa ADEPR, Pasiteri Rutagarama Eugène, yavuze ko bifuza ko ireme ry’uburezi muri aya mashuri rishinga imizi bijyanye n’ubwinshi bwayo.

Yagize ati “Turamutse dufite biriya bigo bingana kuriya ariko nta reme ry’uburezi bwaba ari bwa buro bwinshi butagira umusururu.”

“Turashaka kuvugurura ibi bigo tukagera ku rwego twifuza tureba ngo ni gute nka GS Tyazo yakongera kuba Tyazo ya kera; ni gute GS Sumba yaba ishuri ryifuzwa mu Majyepfo yose; ni gute ‘La Decouverte’ yakora ibitangaza i Rwamagana? Ntabwo twakoze ibirori ngo twishime gusa ahubwo dutahanye umukoro.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Christophe Nsengiyaremye, yashimye umusanzu w’Itorero ADEPR mu burezi bw’u Rwanda.

Yibukije abarezi ko bafite inshingano zo kurerera igihugu ku buryo buri munyeshuri wese aba umwana ushoboye kandi ushobotse.

Ati “Kugira ngo ibyo bigerweho murasabwa gukorana bya hafi n’ababyeyi n’inzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta. Uko Isi igenda ihinduka n’uburezi ntibusigara inyuma, ibyo bidusaba imbaraga zidasanzwe mu gukomeza uburere bw’abana no kubafasha kugira amahitamo akwiye.”

Pasiteri Irenée Muremangingo wize muri GS Gihundwe mu 1981-1987 yavuze ko uburere bakuye muri iri shuri ari bwo bwatumye baba abo bari bo uyu munsi nubwo batangiye ari 41 bagasoza ari icyenda kubera imbaraga z’umurengera zashyirwaga mu burezi bw’icyo gihe.

Yasabye abanyeshuri gushyira imbaraga mu masomo ya buri munsi no mu mirimo y’amaboko yo ku ishuri ndetse no kwita ku ijambo ry’Imana naho ababyeyi abibutsa inshingano zo gukurikirana imibereho y’abana babo.

Ishuri Ryisumbuye rya Gihundwe ryashinzwe mu 1973 ku bufatanye bwa ADEPR n’abamisiyoneri bo muri Suède. Ryatangiye ryitwa Ecole des Moniteurs Auxiliaires, ari nk’ikigo cy’amahugurwa cyatozaga abiteguraga kujya kwigisha mu mashuri abanza.

Nyuma ryiswe Collège Inferieure de Gihundwe. Ryiswe GS Gihundwe mu 1982, rifite amashami abiri ari yo Inderabarezi n’Ubucuruzi n’Icungamari. Nyuma yo kwangizwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, GS Gihundwe yongeye gusubukura imirimo mu 1995.

Abamaze gusoza amasomo muri iki kigo bagera kuri 2691 kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi; amakuru ku baryizemo mbere ya 1994 ntazwi neza kuko inyandiko zerekeranye na byo zangijwe muri Jenoside nk’uko Umuyobozi waryo, Tuyishime Valens, yabivuze.

ADEPR irateganya kubaka Ishuri rya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro i Nyakabwende aho uburezi bwatangiriye mu cyiciro cy’abanza ndetse hashyizwe ibuye ry’ifatizo ku wa 1 Nyakanga 2023.

Icyumweru cy’uburezi muri ADEPR cyatangijwe ku Cyumweru tariki 25 Kamena mu Karere ka Bugesera ku nsanganyamatsiko yo “Gutegura abakiri bato bo mbaraga za none n’ejo hazaza tubaha uburezi bufite ireme n’indangagaciro za gikirisitu”.

Mu byakozwe harimo gutegura amarushanwa ku banyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza n’abo mu cyiciro rusange aho 10 ba mbere batsinze neza bemerewe kuzishyurirwa amafaranga y’ishuri y’umwaka utaha ndetse bagenerwa n’ibikoresho by’ishuri bazakenera.

Hatoranyijwe ibigo bitatu muri buri rurembo mu icyenda ADEPR ifite bigenerwa inka eshatu kuri buri kigo, zizafasha mu kubyaza umusaruro ubutaka bwabyo no gutanga amata yo kunywa ku banyeshuri babyigamo.

Mu bindi byakozwe harimo gukomeza ubukangurambaga bwo gusubiza mu ishuri abaritaye aho guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka hamaze gusubizwamo abagera kuri 400.

Ishuri rya mbere ribanza ryubatswe i Nyakabwende mu Karere ka Rusizi
Ishuri rya mbere ribanza ryubatswe i Nyakabwende mu Karere ka Rusizi
Abayobozi mu nzego zitandukanye ubwo bari bageze kuri GS Nyakabwende ku wa 1 Nyakanga mu birori byo kwizihiza imyaka 75 uburezi butangijwe muri ADEPR
Abayobozi mu nzego zitandukanye ubwo bari bageze kuri GS Nyakabwende ku wa 1 Nyakanga mu birori byo kwizihiza imyaka 75 uburezi butangijwe muri ADEPR
Ubwo abayobozi bakataga umutsima mu rwego rwo kwizihiza yubile y'imtaka 75 uburezi butangijwe i Nyakabwende
Ubwo abayobozi bakataga umutsima mu rwego rwo kwizihiza yubile y'imtaka 75 uburezi butangijwe i Nyakabwende
Abayobozi bashyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa Ishuri rya Tekiniki, Imyuga n'Ubumenyingiro kuri GS Nyakabwende
Abayobozi bashyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa Ishuri rya Tekiniki, Imyuga n'Ubumenyingiro kuri GS Nyakabwende
GS Nyakabwende, ishuri ryatangiye mu 1948 rimaze kuba ubukombe; rifite ibyumba by'amashuri n'abanyeshuri benshi
GS Nyakabwende, ishuri ryatangiye mu 1948 rimaze kuba ubukombe; rifite ibyumba by'amashuri n'abanyeshuri benshi
Abanyeshuri ba GS Gihundwe mu myiyereko
Abanyeshuri ba GS Gihundwe mu myiyereko
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Chistophe Nsengiyaremye (ibumoso); Umushumba Mukuru Wungirije wa ADEPR, Pasiteri Rutagarama Eugène n'Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet

Bamwe mu bize muri GS Gihundwe bifatanyije n'iri shuri mu kwizihiza imyaka 50 rimaze rishinzwe
Bamwe mu bize muri GS Gihundwe bifatanyije n'iri shuri mu kwizihiza imyaka 50 rimaze rishinzwe
Umuyobozi wa GS Gihundwe, Valens Tuyishime, avuga amwe mu mateka y'iri shuri
Umuyobozi wa GS Gihundwe, Valens Tuyishime, avuga amwe mu mateka y'iri shuri
Renée Muremangingo, umwe mu bize muri GS Gihundwe; yavuze uburyo batangiye ari 41 bakarangiza hasigayemo icyenda bonyine
Renée Muremangingo, umwe mu bize muri GS Gihundwe; yavuze uburyo batangiye ari 41 bakarangiza hasigayemo icyenda bonyine
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Chistophe Nsengiyaremye, yashimye umusanzu wa ADEPR mu burezi bw’u Rwanda
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Chistophe Nsengiyaremye, yashimye umusanzu wa ADEPR mu burezi bw’u Rwanda
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yashimye umusanzu wa ADEPR mu burezi
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yashimye umusanzu wa ADEPR mu burezi
Umushumba Mukuru Wungirije wa ADEPR, Pasiteri Rutagarama Eugène, ashyikiriza ibihembo umwe mu banyeshuri batsinze amarushanwa yateguwe mu cyumweru cyahariwe uburezi
Umushumba Mukuru Wungirije wa ADEPR, Pasiteri Rutagarama Eugène, ashyikiriza ibihembo umwe mu banyeshuri batsinze amarushanwa yateguwe mu cyumweru cyahariwe uburezi
Uretse ibikoresho abatsinze amarushanwa bahawe, bemerewe no kuzishyurirwa amafaranga y'ishuri y'umwaka utaha wa 2023/2024
Uretse ibikoresho abatsinze amarushanwa bahawe, bemerewe no kuzishyurirwa amafaranga y'ishuri y'umwaka utaha wa 2023/2024
Abaririmbyi ba GS Gihundwe bahawe umwanya muri ibi birori
Abaririmbyi ba GS Gihundwe bahawe umwanya muri ibi birori
Abayobozi bakata umutsima nk'ikimenyetso cyo kwizihiza imyaka 50 ishuri rya mbere ryisumbuye  rya ADEPR [GS Gihundwe] rimaze rishinzwe
Abayobozi bakata umutsima nk'ikimenyetso cyo kwizihiza imyaka 50 ishuri rya mbere ryisumbuye rya ADEPR [GS Gihundwe] rimaze rishinzwe