00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AEGIS Trust irasaba ko abarokoye abandi mu gihe cya Jenoside bashimwa

Yanditswe na

Ishimwe M.Benigne

Kuya 31 May 2013 saa 06:03
Yasuwe :

Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta AEGIS Trust, ukora ibikorwa byo kurwanya Jenoside n’ibindi byaha bihohotera ikiremwa muntu, ubinyujije muri Filimi, urasaba ko abarokoye abandi mu gihe cya Jonoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bamenyekana kandi bagashimwa ku rwego rw’igihugu.
Iyo Filimi yamuritswe ku wa gatatu tariki 29 Gicurasi 2013 ku rwibutso rwa Gisozi. Iri mu bwoko bwa filmi y’ibarankuru (Documentaire)ikaba ikubiyemo ubuhamya bw’ abarokoye Abatutsi bahigwaga muri 1994, (…)

Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta AEGIS Trust, ukora ibikorwa byo kurwanya Jenoside n’ibindi byaha bihohotera ikiremwa muntu, ubinyujije muri Filimi, urasaba ko abarokoye abandi mu gihe cya Jonoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bamenyekana kandi bagashimwa ku rwego rw’igihugu.

Iyo Filimi yamuritswe ku wa gatatu tariki 29 Gicurasi 2013 ku rwibutso rwa Gisozi. Iri mu bwoko bwa filmi y’ibarankuru (Documentaire)ikaba ikubiyemo ubuhamya bw’ abarokoye Abatutsi bahigwaga muri 1994, ikagaragaza ko bakoze ibikorwa by’ubutwali kandi bakwiye gushimwa.

Fred Mutanguha uhagarariye AEGIS Trust mu Rwanda avuga ko abarokoye abandi muri Jenocide bakoze igikorwa gihambaye kuko cyari gushobora no kubatwara ubuzima, bafatwa nk’intwali.

Mutanguha atangazwa no kuba abarokoye Abatutsi akenshi ari abatagira intwaro higanjemo abana, abagore ndetse n’abakecuru bashaje cyane. Agasaba Ko “bagomba kumenyekana bagashimwa n’igihugu cyose.”

Muri iyi filime ngufi “Rescuers” bivuze ‘abatabazi’ humvikanamo umukobwa witwa Uwamahoro Grace uvuga ko Genocide yabaye abana na Nyirakuru ku Gisozi n’uko nyuma aza kubona umudamu watemaguwe amusaba kumujyanira umwana we w’uruhinja.

Uwamahoro yajyanye urwo ruhinja n’ubwo kurukiza byavugaga gushyira mu kaga ubuzima bwe, nyuma urwo ruhinja rukaza kurokoka ubu akaba yarakuze.

Muri iyi filime berekana n’abandi bantu batandukanye bagiye barokora Abatutsi, ariko bose bavuga ko kubikora bidasaba imbaraga z’umubiri, n’ubwo babikoze ku buryo butandukanye ariko bahuriye ku gikorwa cy’ubutwali.

Dr Jean Pierre Dusingizemungu Umuyobozi w’umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, nawe agaragara muri iyi filime avuga ati “Ibi byerekana ko umuco nyarwanda wo gutabara abarengana utashize” Dusingizemungu nawe yemera ko n’ubwo nta mubare uzwi w’abantu barokoye abandi muri genocide, abamaze kumenyekana bakwiye kuzirikanwa n’igihugu cyose.

Abari bitabiriye kureba iyi filime nabo bavuga ko ari filime ifite inyigisho ikomeye cyane cyane ku rubyiruko rutazi ibyabaye kuko itandukanye n’izindi filime za genocide yo mu Rwanda bagiye babona, ngo igaragaza ko atari bose bakoze genocide ahubwo ko hari n’abarokoye abandi bashobora kuba ikitegerezo ku bandi.

Inkuru ya BBC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages