Ubumuntu ni urubuga rukorera kuri internet ruzafasha gutambutsa inyigisho zijyanye no kwimakaza amahoro ndetse n’umuco w’ubworoherane ku rubyiruko ruri hanze ndetse n’ururi mu mashuri, rukaba ruje kunganira uburyo bw’ibitabo bwakoreshwaga mu gutanga izi nyigisho.
Uru rubuga rwatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane ku rwibuto rwa jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Ubufatanya bwa Aegis Trust na Minisiteri y’uburezi by’umwihariko binyuze muri REB, bugamije gushyira amasomo ajyanye n’amahoro n’indangagaciro mu nteganyanyigisho nshya ishingiye ku bushobozi (Competence-Based-Curriculum).
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irénée avuga ko ubu buryo buje kunganira ubwari busanzwe bukoreshwa bw’ibitabo byafashaga abarimu kwigisha ibijyanye n’umuco w’amahoro n’ubworoherane.
Yagize ati “Kubera ko turi mu rugendo rurerure rw’ikoranabuhanga mu burezi, icyo gitabo cyagombaga kujya mu buryo bw’ikoranabuhanga cyane ko hari ubutumwa n’ubuhamya bwinshi bufitwe mu buryo bw’amashusho utashyira mu gitabo ariko iyo biri mu buryo bw’ikoranabuhanga bifasha mwarimu wigisha bigafasha na wa mwana wiga ndetse n’undi muntu wese ushaka kwihugura”.
Aegis Trust yiteze ko uru rubuga ruzafasha kugeza kure inyigisho z’ubumwe n’ubworoherane atari ku banyeshuri gusa.
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho muri Aegis Trust, Irakoze Claver yavuze icyo uru rubuga ruje gufasha abari mu gihugu, mu mahanga ndetse n’abanyamahanga.
Ati “Za nyigisho twatangaga twifuje ko zashyirwa kuri internet zikagera ku banyarwanda benshi baba abari mu gihugu no hanze ndetse no ku banyamahanga”.
Ibikorwa byo kubaka uru rubuga ‘Ubumuntu’ byatewe inkunga na Ambasade y’Ubwami bw’u Bubiligi mu Rwanda.
Muri Kamena nibwo Aegis Trust, yari yashyikirije ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), ibitabo ibihumbi 20 n’imfashanyigisho ibihumbi 20, bizifashishwa mu gutoza abanyeshuri amahoro n’indangagaciro, uru rubuga rukaba ruje kunganira ubu buryo bw’ibitabo.



















TANGA IGITEKEREZO