Amahuriro y’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga n’abarangije amashuri yisumbuye na Kaminuza (AERG/GAERG), bakomeje icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, basabwa gukomeza ubutwari bwo kwiyubaka no gusigasira ibyiza igihugu kimaze kugeraho.
Ubwo aya mahuriro yakomerezaga ibikorwa birimo gutegura Kwibuka 21, gufasha abacitse ku icumu, gushimira ababafashije korokoka; mu karere ka Karongi, Umurenge wa Rwankuba,akagari ka Bisesero, ku wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe, urubyiruko rwasabwe gukomeza kubaka amateka mashya y’ubutwari n’ubumwe bw’abanyarwanda, no gutegura ejo hazaza heza.
Mu Bisesero uru rubyiruko rwubakiye inzu uwacitse ku icumu, rwubaka uturima tw’igikoni, gusukura Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero no kunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 50 zirushyinguwemo, hanashimiwe abantu babiri bagize uruhare mu kurokora Abasesero, bagabirwa inka.
Mu kagari ka Bisesero harokotse Abatutsi 900 mu bihumbi 60 nyuma yo kugerageza kwirwanaho no gutereranwa n’ingabo z’Abafaransa.
Mu kiganiro cyatanzwe na Senateri Jean Damascene Bizimana, yagarutse ku ruhare rw’ingabo z’Abafaransa mu iyicwa ry’Abasesero, harimo guha icyuho abicanyi, gutanga amabwiriza, no kudatabara kandi aricyo cyari cyabazanye.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, yasabye urubyiruko gukomeza ubutwari bwo kwiyubaka no gusigasira ibyiza igihugu kimaze kugeraho.
Yagize ati: “ Ndabahamagarira gukomeza kwiyubaka, kubaka amateka y’ubutwari, iterambere, umutekano no gusigasira ibyagezweho n’Abanyarwanda. Ndabasaba gukomeza kubaka amateka mashya y’ubumwe bw’Abanyarwanda no gutegura ejo hazaza heza’’.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Bisesero bishimiye ibi bikorwa bya AERG/GAERG, basaba gufashwa gusana amazu batuyemo kuko yubatswe mu 1996, ubu akaba ashaje.
Amafoto: Jacques Nkinzingabo



















TANGA IGITEKEREZO