00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AERG/GAERG yatangiye guhemba abagize uruhare mu kurokora Abatutsi

Yanditswe na

Niyomwungeri Cyprien

Kuya 8 March 2015 saa 12:18
Yasuwe :

Amahuriro y’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga n’abarangije amashuri yisumbuye na kaminuza (AERG/GAERG), batangije icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bitura igihugu ibyo cyabakoreye.

Aya mahuriro yatagije igikorwa cyo guhemba abantu bagera ku 10 mu gihugu hose barimo abahoze ari ingabo bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarija Jenoside, n’abatarahigwaga bagize ubutwari bwo guhisha no kurokora Abatutsi bahigwaga.

Ubwo hatangizwaga iki cyumweru ku wa Gatandatu tariki 7 Werurwe kikazasozwa ku wa 6 Mata, hahembwe babiri bo mu Karere ka Ngoma barimo Kamali wamugariye ku rugamba na Kankindi Alvera w’imyaka isaga 70 wahishe Abatutsi bikaviramo umugabo we kwicwa n’ababahigaga, mu by’amahirwe we bakamureka.

Uretse abahembewe ubwitange bagize, Kandama Marie warokotse Jenoside na we yubakiwe inzu yo kubamo,n’ubyiruko rugera kuri 500 rwiganjemo abaturutse muri kaminuza zibarizwa mu Mujyi wa Kigali.

Kankindi Alvera agabirwa inka

Iki cyumweru cyatangirijwe mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, kinateganyijwemo ibikorwa bitandukanye birimo gukomeza gufasha abarokotse Jenoside batishoboye, gusukura inzibutso, gusibura amatongo no gukusanya amazina y’imiryango yazimye burundu.

Umurenge wa Rukumberi ni ahantu havugwaho kuba ari hamwe mu haciriwe Abatutsi ngo baribwe n’isazi y’ishyamba (tse-tse); bivugwa ko haguye Abatutsi bagera ku bihumbi 35, n’imiryango yazimye burundu myinshi (itararokotsemo umuntu n’umwe).

Umuhuzabikorwa w’iki gikorwa, Jean Pierre Nkuranga, avuga ko nka AERG/GAERG iki ari igihe cyo gushimira Leta y’u Rwanda kuri byinshi yabakoreye harimo kubahumuriza no kubaha icyizere ko Jenoside itazongera ukundi, kubarihira amashuri n’ibindi.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, yavuze ko igihugu cyishimiye ko urubyiruko rufata umwanya rugatekereza ku mateka yabaye mu gihugu rukanayasigasira.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu, yasabye urubyiruko kubaho ruhesha icyubahiro ababyeyi n’abavandimwe babo batakiriho, birinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, gukomeza imihigo yo guteza imbere igihugu no kugisha inama Leta.

Kamali wamugariye ku rugamba avugana n'itangazamakuru
Kankindi Alvera wagabiwe inka kubera ubutwari yagize mu guhisha Abatutsi
Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba, Uwamariya Odette
Zimwe mu nka bahawe bagororerwa
Kalisa ashyikirizwa inka yahawe
Uwacu Julienne, Minisitiri w'Umuco na Siporo
Hari n'abandi bashimye ibikorwa bya AERG na GAERG bitewe n'ubufasha aya mahuriro yabahaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages