Byavuzwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2019 mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 22 mu Karere ka Huye.
Umuhuzabikorwa wa AERG-Huye Campus, Niyomutabazi Josué, yavuze ko uwo mushinga bazaba barangije kuwunoza mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ni umushinga dushaka kunoza ku buryo ibikorwa bizahita bitangira. Tuzibanda ku kugaragaza amateka y’Umuryango AERG n’uko wiyubatse.”
Niyomutabazi yavuze kandi ko iyo Nzu Ndangamateka izabafasha guhanga n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga.
Ati “Nkatwe urubyiruko twarokotse Jenoside dufite uruhare runini mu kubasobanurira dukoresheje imbuga nkoranyambaga.”
Iyo Nzu Ndangamateka izaba iboneka muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ahatangirijwe umuryango wa AERG ariki ya 20 Ukwakira 1996.
Izaba ifite ibyumba bitatu, icya mbere ni icyo gutangiramo ubujyanama no gufasha abahuye n’ihungabana no gutangiramo ubuhamya, icya kabiri kizaba kirimo inyandiko, ibitabo, amafoto na filimi mbarankuru bigaruka ku mateka n’ibikorwa by’umuryango AERG n’ibikoresho.
Icya gatatu kizaba ari icyumba kirimo za mudasobwa na murandasi bikazafasha abanyamuryango ba AERG kwihugura mu ikoranabunga no gutanga amakuru y’ukuri ku mateka y’u Rwanda hagamijwe guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu banyamuryango ba AERG bavuze ko iyo Nzu Ndangamateka bayitezeho umusaruro mwiza.
Ikirezi Mbuguje Clarisse ati “Twe twarize turajijutse, abapfobya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga, tuzasobanurira ukuri dukoresheje ikoranabuhanga, kandi bizagira akamaro bigire n’uruhare mu kubaka u Rwanda rwiza twifuza.”
Senateri Kazarwa Gertrude yavuze ko uwo mushinga ari mwiza kandi bazabashyigikira yibutsa urubyiruko gukorera igihugu no kugikunda.
Ati “Iki gihugu cyarokowe n’urubyiruko, mukomeze mwige, turi mu gihugu gifite umutekano, mutere intambwe nziza yo gukorera igihugu mugikunda kugira ngo iki gihugu gikomeze gitekane.”
Umuryango AERG wavutse tariki ya 20 Ukwakira 1996, mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda utangijwe n’abanyeshuri 12 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ukuvuka kwa AERG kwaje gutanga umusaruro biba ngombwa ko igera muri Kaminuza zose zo mu Rwanda, amashuri makuru n’ayisumbuye.



















TANGA IGITEKEREZO