00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AERG na GAERG batwigisha urukundo, Abanyarwanda twese dukwiye kubigiraho- Guverineri Mureshyankwano

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 11 March 2017 saa 09:07
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yasabye Abanyarwanda bose gukundana no kwimakaza umuco wo gufashanya, abafite ubushobozi bagatera inkunga abatabufite, kugira ngo bose batere imbere kandi babeho neza ntawe usigaye inyuma.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Werurwe 2017, mu gikorwa cy’umuganda wo gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye cyabereye mu murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru.

Ni igikorwa ngarukamwaka cyitwa ‘AERG & GAERG Week’, gitegurwa n’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bibumbiye mu muryango AERG (Association des Etudiants et Elèves Rescapés du Génocides) ku bufatanye na bakuru babo basoje amasomo bibumbiye muri GAERG (Groupe des Anciens Etudiants Rescapés du Génocides), bagamije kunganira igihugu mu guteza imbere Abanyarwanda no kubafasha kubaho neza.

Guverineri Mureshyankwano yagize ati “AERG na GAERG batwigisha urukundo, Abanyarwanda twese dukwiye kubigiraho, ni igikorwa kigaragaza ko biyubatse, bamaze kwishakamo imbaraga zo kudaheranwa n’agahinda batangira no gufasha n’abandi. Baduhaye urugero rwiza rwo gukundana, gufashanya no kwibutsa ko niba umuntu abayeho neza akwiye no kwibuka ko hari undi akwiye gufasha”.

Mu gutangiza ibi bikorwa, mu murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru hasanwe inzu y’umukecuru yari zishaje, hubakwa n’uturima tw’igikoni tuzahingwamo imboga.

Ernestus Iragena, Umuhuzabikorwa wa AERG muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, avuga ko ibikorwa nk’ibi biba bigamije gutegura Abanyarwanda kwinjira neza mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Hano dufite inzu 10 nizo twiyemeje gusana, ndetse no kubaka uturima 10 tw’igikoni, hakabaho n’igikorwa cyo gushimira umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uwagize uruhare mu guhisha abahigwaga.”

Akomeza avuga ko nubwo ibyo bikorwa bitangira muri Werurwe bigasozwa muri Mata, na nyuma yaho bakomeza kugeza igihe bazasoreza ibyo batangiye.

Avuga kandi ko usibye iki gukorwa ngarukamwaka, bakora n’ibindi bikorwa bihoraho byo gusura imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside mu rwego rwo kubaba hafi no kubatera inkunga babereka ko batasigaye bonyine kandi badakwiye guheranwa n’agahinda.

Bernadette Mukarugomwa w’imyaka 65 utuye mu Kagari ka Gorwe, wasaniwe inzu, avuga ko yenda kuzamugwaho kandi yavirwaga igihe imvura iguye. Uyu mukecuru Jenoside yamutwaye abana 6, ubu abana n’umusaza ufite imyaka 88. Yashimiye urubyiruko rwateguye ibikorwa byo gufasha abatishoboye avuga ko yumva bimwongereye igihe cyo kubaho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko kugeza ubu hakiri inzu zigera ku 1 040 z’abarokotse Jenoside zikeneye gusanwa, ku bufatanye na Ibuka hakaba hamaze gusanwa izigera kuri 30 gusa.

Abatuye muri bene izo nzu ni abakecuru basigaye ari incike, abagore bapfakajwe na Jenoside ndetse n’abana basigaye ari imfubyi.

Mu Karere ka Nyaruguru iki gikorwa cyitabiriwe n’abagera kuri 600 bibumbiye muri AERG na GAERG, hamwe n’abaturage batuye muri ako gace, abayobozi ku nzego bwite za Leta n’inzego z’umutekano.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka y’ibikorwa bya AERG/GAERG Week bizamara ukwezi igira iti “Ukurokoka Kunyibutsa Gushima”.

Urubyiruko rwa AERG na GAERG mu bikorwa byo gusana inzu y'umukecuru utishoboye
Icyumweru cy'ibikorwa bya AERG /GAERG cyatangirijwe mu Karere ka Nyaruguru bikazakomereza no mu bindi bice bigize igihugu
Guverineri Mureshyankwano yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gufatira urugero ku rukundo rw'abagize AERG/GAERG
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose yifatanyije n'uru rubyiruko mu bikorwa byo gusana inzu y'uwarokotse Jenoside utishoboye
Uru rubyiruko rwubatse n'uturima tw'igikoni tuzahingwaho imboga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages