Umucuruzi Ntamuhanga wo Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu yagabiwe kuri uyu wa Kabiri ubwo hatangizwaga icyumweru AERG yahariye gufasha abatishoboye barokotse, bakanashimira abagize uruhare mu kurokora abahigwaga muri Jenoside.
Ntamuhanga yakoresheje ahanini gutanga ikiguzi ku bicaga, abasha gukiza ubuzima bw’abantu 20 bahigwaga muri Jenoside, barimo Nyirasafari Esperance yakuye aho yari yihishe mu muvure.
Atanga ubuhamya bw’ukuntu yarokoye Nyirasafari, Ntamuhanga yagize ati “Nari nsanzwe nambutsa Abatutsi nuko bambwira ko hari abakobwa babiri bihishe mu muvure [ahantu mu mujyi wa Gisenyi], yari Minisitiri Esperance na mugenzi we. Nuko mvuye gusenga [ku Musigiti] mbashyira amata na capati, mbashyira ahagenewe imizigo mu modoka yanjye tugeze kuri bariyeri bansabye gufungura mvuga ko nataye imfunguzo nuko mbaha ibihumbi 20 Frw.”
Yakomeje agira ati “Ngeze imbere naho banyaka ibihumbi 60 Frw. Nuko tugeze kuri Saint Fidele mpasanga abajandarume najyaga nkoresha mu kwambutsa Abatutsi mbaha amafaranga ibihumbi 100 Frw. Ndashima Minisitiri Esperance kuko yibuka ko namufashije, ubu ni umuvandimwe wanjye tuvugana kenshi, niyo hari ibirori turatumirana.’’
Mukaneza Marianne warokowe na Ntamuhanga ashima ukuntu yamufashije we n’abana be batanu bakagera i Goma muri Congo Kinshasa, bakahakirira.
Yagize ati ’’Nyuma y’urupfu rw’umugabo wanjye yarampishe atanga amafaranga menshi kugeza nambutse muri Congo; tunagezeyo yakomeje kutwoherereza imyenda yo kwambara nawe bashatse kumwica kubera twe, atanga amafaranga ibihumbi 300 Frw, iyo tugira benshi nkawe hano haba hararokotse Abatutsi benshi.’’
Ntamuhanga avuga ko ibyo yakoze yabishobojwe n’Imana, ati “Yabimfashijemo byarangoye kubona abantu bahohotera abandi kandi tuvuga ururimi rumwe, ndashimira urubyiruko ku nka bampaye ndabasaba kuzajya muvuga ko muri Abanyarwanda mukirinda amacakubiri yose.’’
Umuhuzabikorwa wa AERG mu gihugu, Twahirwa Emmanuel, yashimiye Ntamuhanga ubutwari yagaragaje muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati ’’uyu mugabo yagaragaje ubutwari bwo kurokora Abatutsi ubu bakaba bariho ari bazima kubera urukundo rwe, niyo mpamvu twamuhaye inka y’Ineza yo kumushimira kubera ubwitange yagaragaje mu bihe bigoranye.’’
Icyumweru cyihariye AERG igira buri mwaka, kibaye ku nshuro ya kane. Hamaze gutangwa inka 23 mu gihugu.
Urete kugabira uwarokoye Abatutsi 20, banubakirye uturima tw’igikoni abarokotse bo mu Kagari ka Mbugangari, banataha inzu ebyiri zubakiwe abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO