00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AERG yagize ishyo ry’inka zirenga 120 ku butaka yahawe na Perezida Kagame

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 8 May 2015 saa 08:56
Yasuwe :

Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi AERG nyuma yo guhabwa ubutaka bwa hegitari 130 n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame mu 2009 umaze kuhororera inka zirenga 120 n’ihene 230.

Ibi byatangajwe kuwa 8 Gicurasi n’Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’Igihugu, Jean de Dieu Mirindi ubwo bakuraga ubwatsi bw’inka 20 bagabiwe na Madamu Jeannette Kagame.

Mirindi yavuze ko bamaze guhabwa ubu butaka buherereye mu Karere ka Nyagatare bahise bashyiramo inka 61 bagabiwe na MINALOC, MINADEF, n’abandi borozi, izo bacyuye uyu munsi zikaba zisanze izindi 70.

Inka 20 bagabiwe na Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida wa Repubulika

Yasobanuye ko biteze umusaruro ufatika kuri ubwo butaka bakaba bahateganyiriza umushinga wa miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda ubworozi bukaba ari umwe mu mishinga ihateganyijwe.

Yagize ati:’’Turateganya gukorera ibikorwa bitandukanye kuri ubu butaka birimo ubworozi, tukazubaka amazu azajya abagirwamo inyama tujyana ku masoko, tuzahagira n’ikigo cy’ubushakashatsi abanyeshuri bakajya baza kuhakorera imenyerezamirimo (internship), amahugurwa n’ibindi bitandukanye.’’

Inka bashyikirijwe uyu munsi bazigabiwe na Jeannette Kagame mu gihe bizihizaga ibirori bisoza umwaka wa 2014, izindi nka AERG yacyuye uyu munsi yazigabiwe na Inyange, KBC, Horizon n’abandi borozi batuye mu Murenge wa Karangazi.

Umukamo w’izi nka n’ibindi bikorwa by’ubuhinzi bikorerwa kuri hegitari 10 z’ubu butaka bikaba bifashafa abanyamuryango ibihumbi 43,000 bagize AERG kuzamura imibereho no kurushaho gutera imbere muri rusange.

AERG irateganya kwakira izindi nka muri uku kwezi harimo izo bagabiwe na RDF zose hamwe zikazaba ari inka 151 bateganya kuba boroye, bafite muganga wabyigiye uzitaho n’abashumba bane.

Mu Nka bagabiwe ubwo hasozwaga AERG GAERG Week harimo izatangiye kubyara, iyi i hano yabyaye ejo bundi
Societe itwaraba abagenzi ha Horizon Express ni imwe mu bagabiye AERG
Uhereye ibumoso hari uwari uhararariye Gatera Egide, Colonel Karemera uyobora ingabo muri Nyagatare, Radegonde Ndejuru yobora Imbuto Foundation n'Umuyobozi w'Inyange. Bose bagabiye AERG
Uwari uhagarariye Imbuto Foundation, Radegonde Ndejuru aganira n'Umuhuzabikorwa wa AERG Jean de Dieu Mirindi
Umuhuzabikorwa wa AERG Jean de Dieu Mirindi yashimiye ababagabiye. Yanavuze ko biteguye kubyaza umusaruro inka 81 bagabiwe uyu munsi

Rutikanga Paul
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages