00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

African Leadership University na Yego Innovision mu bigo 10 bigaragaza guhanga udushya muri Afurika

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 23 February 2019 saa 04:21
Yasuwe :

Sosiyete Yego Innovision Ltd itanga serivisi y’ikoranabuhanga ikoreshwa mu gutwara abagenzi kuri moto n’imodoka na Kaminuza yigenga ya African Leadership University, byaje mu bigo 10 bigaragaza guhanga udushya kurusha ibindi muri Afurika.

Uru rutonde rwiswe ‘Most innovative African companies 2019’ rwakozwe n’Ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Fast Company, cyibanda ku nkuru z’ubucuruzi, ikoranabuhanga no guhaga udushya.

Kigaragaza ko ibigo bijya kuri uru rutonde bitoranywa habanje kurebwa ibifite ibikorwa bigira umusanzu bitanga aho bikorera.

Ku mwanya wa mbere muri ibi bigo 10 haje African Leadership University, ALU yashinzwe mu 2013 n’umunya-Ghana wazobereye mu kwigisha Fred Swaniker.

ALU inafite ishami mu Rwanda kuva mu 2017 aho itanga amasomo y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ubucuruzi n’ubumenyi mu miyoborere, yaje kuri uwo mwanya kubera uburyo yahinduriye isura ibirebana n’uburezi kuri uyu mugabane.

ALU kuri ubu ifite amashami mu birwa bya Maurice, u Rwanda na Kenya, Swaniker wayishinze akaba afite intego yo gufungura kaminuza 25 hirya no hino ku Isi.

Uru rutonde runagaragaraho Yego Innovision yashyizwe ku mwanya wa karindwi ibikesha imbaraga yashyize mu kunoza serivisi n’imikorere y’urwego rwo gutwara abantu kuri moto mu Rwanda.

Yego yatangijwe muri Nzeri 2017, yazanye uburyo bwo kwishyura ingendo kuri moto n’imodoka nto zitwara abagenzi hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi umuntu akishyura bitewe n’urugendo yakoze, bitabaye ngombwa gutanga amafaranga mu ntoki.

Bikorwa hifashishijwe ikoranabuha rizwi nka ICFM (Intelligent Connected Fare Meter) ryashyizwe muri taxi voiture na moto, ndetse rihuzwa n’ububiko bwa Yego bubamo amakuru arebana n’urugendo, igiciro n’amakuru y’utwaye ikinyabiziga.

Mu bindi bigo biza kuri uru rutonde harimo Flutterwave, Flare, Sanku-Project Healthy Children, Farm to Market Alliance, Talamus Health, The Sun Exchange, Ovamba Solutions na Aerobotics.

ALU yigisha ibijyanye n’ubucuruzi n’ubumenyi mu miyoborere niyo yaje ku mwanya wa mbere
Yego Innovision ifite Yego Moto ikoresha application mu kugena agaciro k'urugendo no kwishyura yaje mu bigo 10 bigaragaza guhanga udushya muri Afurika.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages