00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AfriYAN Rwanda yashinze ikigo kizajya gifashirizwamo urubyiruko rufite impano i Kigali

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 19 July 2023 saa 09:23
Yasuwe :

Ihuriro ry’Imiryango y’Urubyiruko ikora ku buzima bw’imyororokere, uburinganire, ubwuzuzanye, iterambere mu rubyiruko, ingimbi n’abangavu, AfriYAN Rwanda, ryamuritse ikigo kigiye kugira uruhare mu kubakira ubushobozi urubyiruko rukabasha kwikura mu bibazo bitandukanye birwugarije.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023, ubera aho iri huriro rikorera mu Mujyi wa Kigali.

Witabiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage (UNFPA) muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Lydia Zigomo, Umuyobozi Wungirije w’Ikigega cya Koreya y’Epfo gishinzwe iterambere (KOICA) mu Rwanda, Yoo Jeehyun, imiryango ibarizwa muri AfriYAN Rwanda n’abandi baje kwifatanya na bo.

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah, yavuze ko AfriYAN ari ihuriro ryiza minisiteri ayoboye yishimiye gukorana na wo, kuko urimo urubyiruko ruzi ibibazo birwugarije ariko rukagerageza no kwishakira ibisubizo.

Ati ‘‘Hari icyizere kigaragara mu bana bato, hano mbonyemo urubyiruko rufite imyaka 17, abafite imyaka 20, abakiri ku mashuri, abarangije, batekereza neza ibikorwa bijyanye no kwigisha bagenzi babo ubuzima bw’imyororokere, batekereza indi mirimo isanzwe bashobora gukorerana hagati yabo n’urundi rubyiruko bagenzi babo, hari n’abatekereza ibisubizo ku bibazo by’ikoranabuhanga’’.

Dr. Utumatwishima yanishimiye kuba AfriYAN yaratekereje ibindi bitandukanye birimo n’uburyo bwo gukemura ibibazo by’ubuzima bw’imyororokere ku bantu bafite ubumuga, avuga ko byerekana ko uyu muryango waje nk’igisubizo ku bibazo byugarije urubyiruko muri rusange.

Iki kigo cyamuritswe kirimo na studio izafasha urubyiruko rwo muri AfriYAN rufite impano mu bikorwa byo kwiteza imbere mu ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya binyuze mu gufotora, gutunganya amashusho no mu bugeni bwifashisha ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa AfriYAN mu Rwanda, Dr. Evode Niyibizi, yavuze ko kumurika iki kigo ari inzozi za AfriYAN zibaye impamo, mu gukomeza kwaguka hagamijwe guteza imbere urubyiruko.

Ati ‘‘Iki ni ikintu tumaze igihe turota. Aha ni ahantu hazakoreshwa n’abanyamuryango ba AfriYAN badafite aho gukorera, badafite iyi studio, badafite hariya hantu ho kunguranira ibitekerezo hisanzuye, kugira ngo baze babe bakungukira mu kuhakorera na bo nta giciro tubaciye’’.

Dr. Niyibizi Evode kandi avuga ko iki kigo kizaba amarembo ku miryango ibarizwa muri AfriYAN, kuko izajya ihahurira bikayifasha mu kongera imbaraga mu kuganira ku mishinga bahuriyeho ndetse no kuyinoza, ku buryo n’inkunga babona zizajya zibafasha mu gukomeza kwagurira hamwe iyo mishinga mu buryo bwihuse.

Abo banyamuryango kandi bazajya baherebwa amahugurwa atandukanye muri iki kigo, bafashwe guhuzwa n’abafatanyabikorwa mu buryo bworoshye, ndetse no gukomeza guhabwa inyigisho zifasha iyo miryango kwigisha urundi rubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’ibindi birimo no kwihangira imirimo.

Umuyobozi w’Umuryango Grown To Help ufasha abana baturuka mu miryango ikennye ngo babashe kwiga, Denyse Mugabekazi, avuga ko kuba uyu muryango ubarizwa muri AfriYAN ari intambwe ikomeye mu kubaka u Rwanda rurimo urubyiruko rufite icyizere cy’ejo hazaza.

Ati ‘‘Gukorana na AfriYAN bidutera imbaraga zo gukorana n’urundi rubyiruko rufite ibikorwa byo gushyigikira urundi rubyiruko, nk’uko turigufatanya mu gushaka ibisubizo by’ibibazo abato bashobora guhura na byo. ’’.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage (UNFPA) muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Lydia Zigomo, yavuze ko ari ibintu by’agaciro gakomeye kuba mu bikorwa bya AfriYAN harimo no kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kuko bizagira uruhare mu kugabanya umubare w’abangavu baterwa inda bakiri bato bamwe muri bo bagapfa babyara.

Ati ‘‘Dufite inshingano zo kumenya ko buri mugore cyangwa buri mukobwa uri mu gihe cyo gutwita akinyuramo neza ndetse akabaho ubuzima bwiza we n’umwana we,ndetse tukanamenya ko abatari bifuza kubyara babona uburyo bwo kuboneza urubyaro’’.

AfriYAN yatangijwe na UNFPA mu 2005 mu Gihugu cya Zambia, hagamijwe gushyiraho ibikorwa bituma urubyiruko rugira uruhare mu iterambere ry’Umugabane wa Afurika.

Uyu muryango waje kwagurirwa mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba bwo hagati (AfriYAN WCA), ndetse no mu Burasiraziba bushyira Amajyepfo ya Afurika (AfriYAN ESA) ari na ho u Rwanda ruherereye.

Mu Rwanda iri huriro ryashinzwe mu 2016, ubu ribarizwamo imiryango 18 ifite ibikorwa bitandukanye biteza imbere urubyiruko bikanaruha amahirwe arufasha kwiteza imbere, habanza gukemurwa ibibazo birwugarije byarubera inzitizi mu iterambere ryarwo, bigakorwa hibandwa mu kongererwa ubumenyi ku bikorwa bitandukanye.

Abagize uruhare rukomeye mu kwaguka kwa AfriYAN Rwanda bagenewe impano z'ishimwe
Abari mu miryango ibarizwa muri AfriYAN bitabiriye imurikwa ry'iki kigo
Abayobozi bitabiriye iki gikorwa babanje gusobanurirwa ibizakorerwa muri iki kigo cyamuritswe
Abitabiriye iki gikorwa bishimiye imurikwa ry'ikigo cya AfriYAN
Abitabiriye imurikwa ry'iki cyigo babwiwe uburyo AfriYAN yatangiye mu Rwanda ndetse n'uko imaze kwiyubaka, ibyitezweho guhindura imibereho y'urubyiruko rwinshi mu Rwanda
Bamwe mu bagize umuryango Grown To Help ubarizwa muri AfriYAN
Bamwe mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa
Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa yashimiwe uruhare rwe mu guteza imbere ibikorwa bya AfriYAN
Grown To Help ni umuryango ufasha abana bava mu miryango ikennye bagafashwa kwiga, na wo ubarizwa muri AfriYAN
Hamwe mu gice kigize ikigo AfriYAN yamuritse
Iki kigo cyamuritswe gifite ahantu hanini abanyamuryango bacyo bazakoresha mu kungurana ibitekerezo byagura imishinga yabo hagamijwe guteza imbere urubyiruko
Iki kigo cyitezweho umusaruro mu guhuza ibikorwa by'imiryango ibarizwa muri AfriYAN
Imiryango ibarizwa muri AfriYAN yagize umwanya wo gusobanurira abitabiriye iki gikorwa, byinshi ku bikorwa byayo
Imiryango ibarizwa muri AfriYAN yitabiriye igikorwa cyo kumurika iki kigo
Itorero Inyamibwa ni ryo ryasusurukije abitabiriye iki gikorwa
Minisitiri w'Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah, yavuze ko ihuriro AfriYAN ari igisubizo kuko ririmo urubyiruko ruzi ibibazo birwugarije ariko rukagerageza no kubishakira ibisubizo
Perezida wa AfriYAN mu Rwanda, Patience Iribagiza, avuga ko ifungurwa ry'iki kigo ari amahirwe urubyiruko rukwiye kuzabyaza umusaruro
Ubwo abayobozi bitabiriye iki gikorwa bamurikaga iki kigo cya AfriYAN ku mugaragaro
Ubwo abayobozi bitabiriye iki gikorwa basobanurirwaga ibikorerwa mu miryango ibarizwa muri AfriYAN
Ubwo Minisitiri w'Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Abdallah na Lydia Zigomo wa UNFPA bari bamaze kumurika iki kigo
Umuyobozi wa AfriYAN mu Rwanda, Evode Niyibizi, yavuze ko kumurika iki kigo ari inzozi za AfriYAN zibaye impamo
Umuyobozi wa UNFPA muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Lydia Zigomo, na we yagenewe impano
Umuyobozi wa UNFPA muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, Lydia Zigomo, yavuze ko inyigisho za AfriYAN zizagira uruhare mu kugabanya umubare w'abangavu baterwa inda bakiri bato bagapfa babyara
Umuyobozi w'Umuryango Grown To Help ufasha abana bava mu miryango ikinnye, Denyse Mugabekazi, avuga ko gukorana na AfriYAN ari amahirwe ku rubyiruko mu gufashanya hagati yarwo
Urubyiruko rwa AfriYAN rufite impano zitandukanye mu ikoranabuhanga bashyiriweho studio bazahererwamo ubumenyi ku buntu
Urubyiruko rwo muri AfriYAN rwizeweho imbaraga mu kwigisha bagenzi babo uko bikura mu bibazo bibugarije bakaniteza imbere
Yoo Jeehyun wahagarariye KOICA yashimiye ubufatanye bw'ibigo bitandukanye mu guteza imbere urubyiruko
Urubyiruko rwahagarariye imiryango ibarizwa muri AfriYAN rwishimiye ishyirwaho ry'iki kigo cyamuritswe

Amafoto: Gisèle Iturize Clémence


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages