00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arashinjwa kwiyitirira Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe akiba amafaranga

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 6 June 2015 saa 05:00
Yasuwe :

Mugema Jacques acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo azira kwiyitirira Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe, akiba amafaranga y’abaturage abizeza kubakorera ibikorwa bitandukanye.

Mugema arashinjwa kwiyitirira Minisitiri w’Ingabo ku rubuga rwa Facebook akiba abaturage bagera kuri 20 amafaranga angana n’ibihumbi 791,000 y’u Rwanda.

Bivugwa ko uyu musore nyuma yo kwiyitirira Gen.James Kabarebe byatumye abaturage benshi bamusaba ubucuti kuri Facebook ndetse bamwe banatangira kujya bamusaba ubufasha butandukanye bamwita “General”.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko iyo bamusabaga kubakemurira ibibazo ari bwo yahitaga abasaba kumwoherereza amafaranga bayanyujije kuri Mobile Money ifite nimero 078……17.

Kuri Facebook yitwa Gen.James Kabarebe akongeraho ko ari "Public Figure"

Uyu musore si ubwa mbere afatiwe mu byaha by’ubutekamutwe, ndetse umwaka yafungiwe muri gereza ya Kigali azira nyuma y’uko umubyeyi ufite umwana waheze muri Afurika y’Epfo amwoherereje kuri Mobile Money amafaranga ibihumbi 100 kugira ngo amufashe kumumukurira muri icyo gihugu.

Uretse iki gikorwa binavugwako yigeze no kugirana ibiganiro n’uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Burundi Buyoya Pierre n’ubwo hatatangajwe ibyo baganiriyeho.

Mugema Jacques yemera ibyaha aregwa akabisabira imbabazi, ndetse akavuga ko yabitewe n’ubushomeri.

Yagize ati “Mfunzwe kubera gukora urukuta rwa facebook rwa Gen. Kabarebe nkamwiyitirira, umuntu yanyandikira akansaba ubufasha nkamusaba kohereze kuri mobile money. Ibyo rwose ndabyemera nkanabisabira imbabazi”.

Yakomeje agaragaza ko mu mafaranga amaze gutwara muri ubu buryo agera ku bihumbi 600 uretse ko ibihumbi 300 muri byo yamaze kuyariha.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Modeste Mbabazi we yasabye abaturage kugira ubushishozi no kutishora mu bikorwa nk’ibyo kuko icyo gikorwa ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ati “Yafashwe ejo (kuwa 5 Kamena) nyuma y’uko hari hashize iminsi akurikiranwa bitewe n’amakuru yavugaga ko hari umuntu wiyitirira Gen. Kabarebe. Polisi yaramukurikiranye imenya aho aharereye ijyayo iramufata”.

Igika cya mbere cy’Ingingo ya 300 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ivuga ko "Umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy‟undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y‟ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3)kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000)."

Uyu musaza ni we uwo musore yibye amafaranga y'u Rwanda 100,000 amubeshya kumuzanira umwana we waheze muri Afurika y'Epfo
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Modeste Mbabazi
Abo Mugema yibye amafaranga

Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages