Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza inama mpuzamahanga kuri Demukarasi n’imiyoborere ya Afurika izatangira i Kigali tariki ya 28 Ukwakira 2015.

Iyi nama ikaba yarateguye n’impuzamasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) ifatanyije n’impuzamasendika y’abakozi ku mugabane w’Afurika ndetse n’ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere,RGB.

Benshi bakomeza kwibaza uruhare rw’umuturage wa Afurika mu bimukorerwa mu gihe aba yugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo byaba iby’ubukungu no kutisanzura hamwe na hamwe kuri uyu mugabane.

Ambasaderi Fatuma Ndangiza yavuze ko mu matora usanga abaturage ba Afurika ari abami ariko bamara gutora abayobozi bakibagirwa ibyo babemereye biyamamaza.

Ibi akenshi ntacyo umuturage yabikoraho kuko rimwe na rimwe aba atazi uburenganzira bwe ndetse yugarijwe n’ibindi bibazo bifite aho bihuriye no kuyoborwa nabi.

Yagize ati “Umuturage w’Afurika ntakajye yibukwa mu matora gusa, mu gihe cy’amatora baba bagizwe abami n’abamikazi ariko yarangira ntibongere kwitabwaho.”

Ambasaderi Fatuma Ndangiza avuga ko abaturage bakwiye gutozwa kugira uruhare mu bibakorerwa binyuze mu kwigishwa uburere mboneragihugu no gusobanurirwa uburenganzira bwabo.

Ati“Dukeneye kwigisha abaturage uburenganzira n’inshingano zabo kuko igihe abaturage bazabimenya bazatangira kumenya uko bagira uruhare mu bibakorerwa.”

Iyi nama izitabirwa n’ibihugu 27 ku mugabane wa Afurika aho abasaga 150 bazaturuka hanze y’u Rwanda.

Amb. Fatuma Ndangiza, Umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'igihugu cy'Imiyoborere, RGB
Amb. Fatuma Ndangiza, Umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'igihugu cy'Imiyoborere, RGB

[email protected]