Ni kenshi Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rukunze kuvugwaho kwibasira abayobozi b’ibihugu byo muri Afurika rubagerekaho ibyaha bagashyirirwaho impapuro zo kubata muri yombi ndetse bamwe ubu batangiye kuburanishwa.
Nyamara nk’uko Afurika yahagurutse ikamagana ubukoloni mu myaka ikabakaba 60 ishize, abakuru b’ibihugu byo muri Afurika ubu barahagurutse bagamije gushyira hamwe ngo bishakemo ibisubizo by’ibibazo byugarije umugabane wa Afurika.
Muri iyi minsi harushaho kugenda hagaragara amahuriro y’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika bihereye cyane cyane mu bihugu bituranyi aho abakuru b’ibihugu bashyiraho gahunda zitandukanye z’iterambere ndetse bamwe baherutse no kuzamura igitekerezo cy’uko hashyirwaho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku rwego rwa Afurika.
Mu ruzinduko Perezida wa Guinea Equatorial, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo aherutse kugirira mu Rwanda, yagarutse cyane ku gasuzuguro ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi (u Burayi na Amerika ya ruguru) bidahwema kugaragariza Afurika kubera gukomeza gushaka kuvoma umutungo wa Afurika.
Perezida Nguema yagaragaje icyifuzo cy’uko habaho Urukiko rwo ku rwego rwa Afurika rukurikirana abakoze ibyaha muri Afurika kandi rutagira inyungu iyo ari yo yose rukurikiye itari ubutabera n’imibereho myiza y’Umunyafurika. Ibi ngo bizahera mu buhahirane ibihugu bya Afurika bikomeje kugenda bigirana hagati yabyo.
Yagize ati “[...] Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rufata abakuru b’ibihugu byacu rugahonyora uburenganzira mpuzamahanga. Iyaba Abanyafurika bafatanyaga mu guhagarika uko gukoreshwa bakagira urukiko rwabo. Tugomba guhaguruka nk’Abanyafurika.”
Yatanze ingero zitandukanye nk’aho Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, umwungirije William Ruto, Perezida wa Sudani, Omar El Beshir n’uwahoze ayobora Cote d’ivoire, Laurent Gbagbo bose bakurikiranwe n’Urukiko rw’i La Haye.
George W. Bush, Nicolas Sarkozy n’abandi bo kuki badakurikiranwa?
Aha buri muntu ukurikirana ibibera ku isi yakwibaza impamvu abakuru b’ibihugu nka George W. Bush wahoze ayobora Amerika yateye Irak avuga ko ifite ibitwaro bya kirimbuzi nyamara akabibura we adakurikiranwa na ICC. Aho ntiyaba yari akurikiye peteroli y’iki gihugu?
Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa yateye Libiya avuga ko agiye gukuraho umunyanyitugu Mouammar Kadhafi maze akimakaza amahame ya demukarasi, nta cyo yagezeho ahubwo igihugu cyasubiye irudubi. Uyu we rwose biranavugwa ko Kadhafi yamuhaye akayabo ubwo yiyamamazaga ku kuyobora u Bufaransa, ariko niwe wafashe iya mbere mu kumukuraho, ageza aho yicirwa ku karubanda nk’imbwa yarwaye ibisazi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mu Rwanda kuwa Kabiri tariki ya 15 Nyakanga 2014, Perezida Nguema yagaragaje ko aba bose baba bafite inyungu runaka kuko nko muri Libiya bahasize intambara igoye guhagarika aho kugeza ubu igihugu cyayogojwe n’imitwe itandukanye yitwara gisirikare yigaruriye byinshi mu byari byubatse ubukungu bw’iki gihugu cyari icya kane muri Afurika mu gucukura peteroli.
Urukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu nta bubasha rufite rwo kuburanisha umuntu ku giti cye
Mu nama ngarukamwaka ya Komisiyo Nyafurika y’uburenganzira bwa muntu n’urukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu yabereye i Kigali kuwa Gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2014, Umuyobozi mukuru w’uru rukiko Sophia Akuffo, yavuze ko nk’uko rwitwa ko ari urw’uburenganzira bwa muntu, ruregerwa igihugu cyanyuranyije n’ubwo burenganzira kandi cyasinye ku masezerano arushyiraho.
Abayobozi ba Afurika ubwabo ni bo bakwiriye guhuza umugambi bagashyira hamwe bagashaka ibisubizo aho bashobora no kwemeranya kongerera ubushobozi uru rukiko bityo rukaba rwabasha kuburanisha abagira uruhare mu gusubiza inyuma Afurika.
Uru rukiko ruramutse rugiyeho, byagora u Burayi guhora bushaka impamvu zo kubangamira Afurika nubwo batazibura kubera inyungu nyinshi.
Imiryango ihuza uturere, intangiriro yo kwigaranzura ba gashakabuhake
Duhereye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, abakuru b’ibi bihugu ntibahwema gushyira hamwe ngo bashakire hamwe ibisubizo maze bateze imbere akarere, aho bafite intego y’uko buri muturage yagerwaho n’iterambere kandi mu buryo bwihuse.
Abayobozi batandukanye muri Afurika ntibemera ibikorwa na ICC ndetse n’ibihugu byashyize umukono ku masezerano y’i Roma ashyiraho uru rukiko na byo ntibinyurwa n’imikorere yarwo.
Mu ntangiro za Nyakanga, abakuru b’ibihugu bikoresha Umuhora wa Ruguru (Kenya, Uganda, Rwanda, Sudani y’Epfo na Ethiopia y’indorerezi) bahuriye i Kigali basuzumira hamwe aho imishinga yo kwihutisha iterambere ry’akarere igeze. Ubu ni bumwe mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo aba bakuru b’ibihugu babonye kugira ngo bakoreshe umutungo kamere w’ibi bihugu hirindwa abashaka kuza kuwujyana mu gihe nta nyungu bigirira Afurika.
Kimwe n’ahandi muri Afurika, hari imiryango itandukanye ihuza ibihugu mu karere bihuriyeho ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ntuhwema gushyiraho amahame ndetse no gutegura imishinga y’iterambere ry’umugabane mu rwego rwo gukumira abayishakamo inyungu.
Hashize imyaka isaga 60 ibihugu bya Afurika byigobotoye ubukoloni ariko nyuma yo kubuhabwa abakoloni bahimbye amayeri mashya yo gukomeza kuyogoza umutungo kamere wa Afurika arimo no gucunaguza abakuru b’ibihugu kubera inyungu runaka.



















TANGA IGITEKEREZO