Yabigarutseho ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukuboza 2021, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Inama ya Mbere yiga ku Buzima rusange muri Afurika (CPHIA).

Iyi nama iri kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga iteganyijwe ku wa 14-16 Ukuboza 2021, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu, abashakashatsi bo muri Afurika, abayobozi bafata ibyemezo n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuvuzi.

Mu minsi itatu izamara izibanda ku kwihutisha itangwa ry’inkingo muri Afurika, kuba ubushobozi bw’urwego rw’ubuvuzi n’amasomo yasizwe na COVID-19. Mu kuyifungura yakurikiwe n’abarenga 10.000 bo mu bihugu 140 byo ku Isi hose.

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ko Afurika yubaka ubunyamwuga n’ubushobozi bw’inzego zayo z’ubuzima.

Yakomeje ati “Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC) cyatubereye icyitegererezo mu gihe cy’icyorezo [COVID-19] ndetse cyafashije byinshi mu bihugu byacu kubona ibipimo, ibikoresho by’ubwirinzi n’inkingo.’’

Mu gukomeza kubaka urwego rw’ubuvuzi buhamye, Ikigo Nyafurika cyita ku Miti [African Medicines Agency- AMA] cyatangiye gukora.

Mu 2019 nibwo Inteko y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yatangije umushinga wo gushyiraho AMA nk’uburyo bwo gufasha umugabane kuzamura ubuziranenge bw’imiti iwukorerwamo. Kugeza ubu ibihugu 28 byiganjemo ibyo muri Afurika y’Uburengerazuba ni byo bimaze gushyira umukono kuri aya masezerano.

Perezida Kagame yavuze ko ‘ari ingenzi kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya AMA no gufasha ibindi bihugu gusinya amasezerano ayishyiraho.’

Yakomeje ati “[…] Guverinoma n’Inteko zishinga Amategeko zikeneye kongera kwiyemeza bushya uko zazamura inkunga ishyirwa mu rwego rw’ubuzima muri Afurika. Afurika Yunze Ubumwe imaze igihe iharanira ko bigerwaho ariko iterambere ryabwo ntiryihuse. Ntidukwiye gukomeza gutegera amaboko inkunga z’amahanga ku bintu bifitiye akamaro ahazaza hacu.’’

Perezida Kagame yasabye ko hakongerwa imbaraga mu bikorwa byo kubaka inzego z’ubuzima ku rwego rwa buri gihugu.

Yagaragaje ko ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda z’urwego rw’ubuvuzi zirimo gukingira bihoraho mu buryo bwa rusange bishingira ku rwego rwa serivisi zitangwa n’icyizere abaturage bazigirira.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bikwiye ko hihutishwa ubufatanye bugamije gushyira mu bikorwa umushinga wo gutangira gukorera inkingo ku Mubagane wa Afurika.

Ati “Kubaka ubushobozi bwo gukora inkingo nibwo buryo buzafasha Afurika kutaguma inyuma mu gukora imiti irengera ubuzima bw’abantu.’’

Yagaragaje ko impungenge zatewe na virus ya COVID-19 yihinduranyije yo mu bwoko bwa ‘Omicron’ ari igihamya ko hari ibigikeneye gukorwa kandi bikwiye guhabwa ubwihutirwe.

Ibihugu bitagera kuri 20 byo muri Afurika nibyo bimaze kugera ku ntego ya OMS yo gukingira nibura abaturage babyo 10% bitarenze ku wa 30 Nzeri 2021, mu gihe 90% by’ibihugu bikize byayigezeho.

Imibare yo kugera ku wa 3 Ukuboza 2021 yerekana ko abaturage bangana na 7% muri Afurika ari bo bakingiwe byuzuye mu gihe ibihugu byinshi bihanganye n’ubwandu bushya ndetse n’izamuka rya Omicron.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza itanga amasomo ajyanye n'ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE) akaba no mu Buyobozi bwa CPHIA 2021, Professor Agnes Binagwaho, yatangaje ko Afurika ifite ubushobozi bwo kwiyitaho.

Ati “Afurika ifite ibigo by’ubushakashatsi bigezweho ndetse n’abahanga mu bya siyansi ku Isi bakurikiraniye hafi COVID-19 ndetse biteguye gusangiza abandi ubumenyi bwabo.’’

U Rwanda rwo kimwe na Afurika y’Epfo na Sénégal ni byo bihugu byatoranyijwe muri Afurika bizubakwamo ibigo bikora inkingo za COVID-19. Kugeza ubu Afurika irangamiye ku bindi bihugu biyifasha kubona nibura 99% by’inkingo ikeneye.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza gutegera amaboko amahanga ku biyifitiye akamaro ahubwo ikwiye kwishakamo ubushobozi bwo kubigeraho
Perezida Kagame yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza gutegera amaboko amahanga ku biyifitiye akamaro ahubwo ikwiye kwishakamo ubushobozi bwo kubigeraho