00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Abanyarwanda bifatanyije n’inshuti kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 28 May 2018 saa 08:06
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo bifatanyije n’inshuti z’u Rwanda ziri muri iki gihugu kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi igatwara ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni.

Iki gikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru dusoje, cyabereye muri the Holocaust and Genocide Museum, mu Mujyi wa Johannesburg.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, yabwiye abitabiriye uyu muhango ko kuva tariki ya 7 Mata, Abanyarwanda bibuka mu gihe cy’iminsi 100 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Iyi Jenoside yasize ingaruka nyinshi, igihugu cyarasenyutse, abantu barahungabana ndetse n’amateka y’u Rwanda asigaragana icyasha. Turashimira abayobozi bacu n’abaturage b’u Rwanda bakomeje gukorana ngo bishakemo ibisubizo by’ibibazo byihariye dufite, dufite icyizere ko ibyabaye mbere ya 1994, ariko by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera kuba ukundi.”

Yakomeje avuga ko nk’uko insanganyamatsiko yo kwibuka igira iti “Twibuke Twiyubaka”, Abanyarwanda bahisemo kwibuka batagamije kwihorera, ndetse no kurushaho kunga ubumwe binyuze mu kubabarira.

Karega washimiye abarokotse badahwema kugaragaza ubutwari binyuze mu kubabarira, yasabye ibihugu bigicumbikiye abasize bakoze Jenoside, kubageza imbere y’ubutabera.

Mu kiganiro yatanze, Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Freddy Mutanguha yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside, uko yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa ndetse n’uburyo Abanyarwanda bongeye kwiyubaka bashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge.

Uyu muhango wanitabiriwe n’abahagarariye Ishyaka rya ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo, abayobozi muri leta ndetse n’aba ambasaderi b’ibihugu birimo Sudani y’Epfo.

Ambasaderi Karega acana urumuri rw'icyizere
Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo, Vincent Karega, yanenze ibihugu bikomeje gucumbikira abasize bakoze Jenoside
Bafatanyije n'inshuti z'u Rwanda gucana urumuri rw'icyizere
Biyemeje guharanira ko ibyabaye bitasubira ukundi
Bafatanyije n'inshuti z'u Rwanda gucana urumuri rw'icyizere
Biyemeje guharanira ko ibyabaye bitasubira ukundi
Umuyobozi w'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Freddy Mutanguha yagarutse ku mateka y'u Rwanda, anagaragaza ibimenyetso bishimangira ko Jenoside yateguwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages