00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Inkundura yo gushaka uzasimbura Zuma muri ANC ikomeje guhitana ubuzima bw’abantu

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 3 November 2017 saa 11:25
Yasuwe :

Mu gihe ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo(ANC) riri gushaka uzasimbura Jacob Zuma, ibintu bikomeje guhindura isura no gutera ubwoba abaturage kubera abatakaza ubuzima uko iminsi igenda ishira indi igataha.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize, Intara ya KwaZulu-Natal, imaze kugwamo abantu basaga 40, mu nkundura yo gushaka uzasimbura Zuma ku buyobozi bw’ishyaka, uzaba afite n’amahirwe yo kuyobora iki gihugu muri manda itaha.

Muri iyo nkundura, abanyapolitiki bo muri iyi ntara bari mu mukino w’amaraso, mu gihe hari gutegurwa inteko rusange y’ishyaka izaba mu Ukuboza uyu mwaka, biteganyijwe ko izatorerwamo umuyobozi mushya waryo.

Ubu bwicanyi ngo buri gukorerwa mu Burasirazuba bw’igihugu aho abicwa barasirwa mu modoka mu ruhame cyangwa mu ngo zabo, cyane cyane bugakorwa n’amabandi yo muri Hotel zo muri KwaZulu-Natal na Durban yishyuwe n’abanyapolitiki bikiza abo badashaka.

Nkuko bamwe mu baturage bahatuye babitangarije Ibiro Ntaramakuru y’Abafaransa (AFP), wagira ngo leta yabakuyeho amaboko bakurikije ibyo babona ayo mabandi akora irebera.

Ubu bwicanyi buvugwa muri iyi Ntara si ubwa mbere kuko kuva mu 2014, habarurwa nibura abantu barenga 90 bamaze kugwa mu nkundura nk’iyi, bavuga ko uruhare rurini ari urw’abanyapolitiki, icyakora ngo ababiryozwa n’ubuyobozi bwa ANC ni mbarwa.

Ubu bwicanyi bukomeje kugenda butera ubwoba abaturage, aho bamwe mu babukora usanga bigamba, urugero ruvugwa ni amashusho y’abarinzi babiri b’umunyamabanga wa ANC, amaze iminsi ahererekanywa bigamba ko hari umuntu bashaka kwivugana.

Muri Afurika y’Epfo higeze kuba imvururu nk’izi mu gihe cya Apartheid, aho ANC yari ihanganye n’ishyaka ry’Abirabura ryitwa Inkatha Freedom Party.

Ubu bwicanyi kandi bwakomeje kwamaganwa n’abakomeye muri iki gihugu, harimo na Graca Machel, wahoze ari umugore wa Nelson Mandela n’abandi, gusa abasesenguzi bagaragaza impungenge ko bushobora gukaza umurego mu gihe cy’amatora ya Perezida ategenyijwe mu 2019.

Agace ko mu Ntara ya KwaZulu-Natal kavugwamo ubwicanyi bugirwamo uruhare n'abanyapolitiki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages