00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Nta Munyarwanda wahungabanyirijwe umutekano

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 18 April 2015 saa 03:50
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yatangaje ko abanyarwanda baba muri icyo gihugu batigeze bahungabanyirizwa umutekano mu bibazo abimukira bari guhura na byo.

Vincent Karega, Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu yemeje ko nta Munyarwanda wagizweho ingaruka n’ibikorwa bigayitse birimo kwibasira abimukira bakorera muri icyo gihugu.

Ati “Kugeza ubu nta Munyarwanda wigeze ahungabanyirizwa umutekano , ibice byose barimo baduha aaakuru yuko bahagaze tukabaha inama z’aho bajya, hari ubushake bwa leta.”

Mu minsi yashize muri iki gihugu hatangiye imvururu zitewe n’insoresore ziraye mu maduka n’inzu z’ubucuruzi zikayatera zikayasahuire ndetse ubu zikaba zimaze kwicamo abimukira batanu.

Amb.Vincent Karega w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo

Impamvu zatangajwe ngo ni uko batwara abenegihugu akazi bagasigara ari abashomeri.

Mu nama ubuyobozi bwa Afurika y’epfo bwagiranye n’abambasaderi bahagarariye ibihugu bya Afurika muri icyo gihugu bubasezeranya ko iki kibazo harimo gushyiramo ingufu ngo kirangire.

Leta yireguye ko nta muyobozi wigeze ubwira aba baturage guhohotera abimukira ahubwo ko byakozwe n’abaturage ubwabo mu Mujyi wa Dulbin, kandi na bwo ngo bigakorwa n’amabandi n’imburamukoro.

Abigarambya bamwe bafite umujinya w'umuranduranzuzi

Iki gihugu cyasabye imbabazi ibihugu bya afurika bitewe n’iki kibazo.

[email protected]

Twitter: NtakirutaDeus


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages