Mu gitondo cyo ku wa Mbere nibwo umurambo wa Dr Dusabe wari mu biruhuko mu Mujyi wa Cape Town wasanzwe mu nzu yari acumbitsemo, umaze gushenguka bigaragara ko yari amaze igihe yishwe atewe ibyuma.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yatangarije IGIHE ko umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri ubu bugizi bwa nabi yamaze gutabwa muri yombi, bikaba biteganyijwe ko azagezwa imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatatu.
Nubwo uwo yatawe muri yombi, Polisi yo muri Afurika y’Epfo ikomeje iperereza kuri ubwo bugizi bwa nabi.
Dr Dusabe yaherukaga kuvugana na nyir’inzu yari acumbitsemo tariki 28 Ukuboza 2017.
Polisi yataye muri yombi ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe nyuma yo gukurikirana imodoka ye nayo yabuze umunsi yiciweho.
Urupfu rwa Dr Dusabe wakoreraga Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal kuva muri Mata 2017, rwababaje abatari bake ndetse Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ubuvuzi kubera umusanzu ukomeye yari amaze gutanga mu kuvura kanseri zifata imyanya myibarukiro y’abagore.
Dr Dusabe Raymond yari afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu mu kuvura kanseri ifata imyanya y’ibanga y’abagore yakuye muri Stellenbosch University muri Afurika y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO