Muri Gicurasi mu 2023 ubwo uyu mugabo yatabwaga muri yombi, Urwego Rwasigariyeho inkiko Mpuzamahanga zirimo ICTR (IRMCT) mu itangazo rwashyize hanze rwavuze ko “Yafashwe binyuze mu gikorwa rwafatanyijemo n’inzego z’ubutabera za Afurika y’Epfo.”
Kayishema yafashwe nyuma y’uko yari amaze imyaka 20 yihisha ubutabera kuko Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2001.
Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w’abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y’itariki ya 6 n’iya 20 Mata 1994.
Inyandiko zerekana ko muri Mata 1994, Kayishema n’abandi bemeranyije ku buryo bwo kwica no kurimbura Abatutsi muri Kivumu. Hagati ya tariki 7 na tariki 10 Mata 1994, abayobozi b’ibanze na polisi ya komini bagabye ibitero ku Batutsi bamwe baricwa, abandi bahungira kuri Paruwasi ya Nyange.
Ku wa 15 Mata bivugwa ko Kayishema yajyanye lisansi kuri Paruwasi ya Nyange ikoreshwa n’Interahamwe mu gutwika Kiliziya yari irimo Abatutsi. Kayishema kandi ari mu batanze amabwiriza yo gusenyera Kiliziya ku Batutsi bari bayirimo, hapfa abarenga 2000. Abatutsi barokotse icyo gihe nabo barishwe.
Safari Jean Bosco ni umwe mu bantu bakuranye na Kayishema, ushimangira amabi yakoze muri Jenoside kuko yamwiboneye.
Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye n’Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, Tortoise, Safari Jean Bosco yavuze ko azi Kayishema kuva bakiri bato kugeza abaye umwarimu.
Yakomeje avuga ko mu buzima bwa Kayishema yagiye arangwa n’ivangura kugeza no mu 1994 ubwo yagiraga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Yabaye umwarimu ndetse nyuma aza kuba Umuyobozi w’ishuri i Nyange mbere y’uko yinjira mu gipolisi. No mu kigo cy’amashuri wasangaga abarimu b’Abatutsi abajyana kwigisha mu mashuri ari kure kugira ngo abakure hafi yo mu rugo.”
Yavuze ko kimwe mu bintu byamweretse urwango Kayishema yari afitiye Abatutsi ari uburyo yigeze gukemura ikibazo cy’umwe mu Batutsi bari baririwe inka.
Ati “Ndibuka hari inka y’Umututsi yigeze kuribwa, Kayishema yohereza abapolisi gufata abayiriye barabamuzanira, mu burakari arababwira ati mwa njiji mwe z’Abahutu, iyo muza kwica Abatutsi ziriya nka n’ubundi zari kuba zabaye izanyu.”
Safari n’umuryango we bari mu bahungiye muri Kiliziya i Nyange, bizera ko Imana izahabarindira.
Uyu mugabo yavuze ko “mu ijoro ryo ku wa 14 Kayishema ari kumwe n’undi mugabo yaje ku Kiliziya bombi bafite imbunda. Yahagaze mu muryango afite urupapuro atangira gusoma amazina y’abapfakazi, bagasohoka hanze y’urusengero bari kumwe n’abana babo.”
“Aba bari abagore b’Abahutu babaga bafite abagabo b’Abatutsi bishwe hirya no hino mu byaro ariko bo bakabasha gutoroka kimwe natwe bakagera mu rusengero. Kayishema yagiye asohora umwe ku wundi, abo bagore b’Abahutu bemerewe kugenda.”
Safari ashimangira ko isasu rya mbere ryarashwe ku bari bahungiye muri iyi kiliziya ryarekuwe n’umupolisi witwaga Maharama ku mabwiriza ya Kayishema.
Ubu bwicanyi bwakorewe muri Kiliziya y’i Nyange bwahitanye abarenga 2000, Safari aza kurokoka kuko we yari yarengewe n’imirambo ariko abantu 10 bo mu muryango we bahasiga ubuzima.
Ubwo Jenoside yahagarikwaga muri Nyakanga 1994, Kayishema ari kumwe n’umugore we, abana na muramu we bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Babaye mu nkambi amezi make, bajya muri Tanzania batura ahitwa i Kigoma. Mu ntangiriro za 1995, Kayishema n’umuryango we bagiye kuba mu nkambi ya Mtabila hafi ya Kasulu muri Tanzania, biyandikisha nk’impunzi z’Abarundi.
Kayishema yabaye mu nkambi ya Mtabila kugeza nko muri Mutarama 1998, ahava yerekeza muri Mozambique, we n’umuryango we batura ahitwa Lichinga amezi make, nyuma aza kwiyandikisha mu nkambi ya Bobole hafi ya Maputo.
Kayishema n’umuryango we bavuye muri Mozambique bajya muri Eswatini [iyari Swaziland], bahabwa ubuhungiro banandikwa nk’impunzi mu nkambi ya Malindza/Mpaka hafi ya Mbabane muri Gicurasi 1998.
Ku wa 19 Gicurasi 1998, yahawe ubuhungiro na Eswatini nk’Umurundi, akoresheje izina rya Fulgence Minani. Umugore we na we yahawe ubuhungiro yahinduye umwirondoro we. Muri Eswatini, Kayishema yatangiye gukoresha ibyangombwa bya Malawi yitwa Positani Chikuse, mu kwambuka ajya muri Afurika y’Epfo.
Afurika y’Epfo yabanje kwinangira, Miliyoni 5$ yashyiriweho ziteza umwiryane
Ubwo Kayishema Fulgence yari atangiye gushakishwa n’ubutabera, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho igihembo cya miliyoni 5$ ku muntu wese uzatanga amakuru ashobora gufasha inzego bireba ku muta muri yombi.
Aya mafaranga abatangamakuru ba Tortoise bashimangira ko yateje akavuyo mu nzego z’umutekano n’iz’iperereza za Afurika y’Epfo, aho kugira ngo afashe mu bijyanye no kumuta muri yombi.
Umwe mu bahoze ari abapolisi ndetse agakora mu bijyanye n’iperereza yabwiye iki kinyamakuru ko inzego z’umutekano zikimara kumva ko Kayishema yashyiriweho aya mafaranga buri wese yatangiye kumuhiga ariko mu buryo bw’ibanga.
Ati “Bamwe muri ba maneko bakora mu nzego zo hejuru z’ubuyobozi batangiye kujya baka ibiruhuko mu kazi kugira ngo bamuhige, buri wese yashakaga ariya mafaranga, ubwo Abagenzacyaha b’Umuryango w’Abibumbye bazaga muri Afurika y’Epfo, bamwe muri maneko za leta batangiye kujya bava mu kazi kugira ngo babakurikire nk’uburyo bwo kumenya amakuru y’aho Kayishema ari.”
Yakomeje avuga ko aba bamaneko bari bazi neza ko mugihe bafata Kayishema batazahabwa aya mafaranga kuko aria bayobozi mu nzego za Leta, kuko bari bafite umugambi ko nibamufata bazashaka uwo babyitirira ubundi bakagabana iki gihembo cy’amafaranga. Uyu mutangamakuru ashimangira ko iyi mikorere yakomeje kudindiza itabwa muri yombi rya Kayishema.
Indi ngorane yagiye igaragara muri gahunda yo gufata Kayishema ngo ni uko abenshi mu baturage ba Afurika y’Epfo barimo na nyiri nzu yabagamo batari bazi amateka y’ibibi yakoze.
Aron Hyman uri mu banyamakuru bakora inkuru zicukumbuye muri Afurika y’Epfo yavuze ko “mu kiganiro yagiranye n’umuzungu Kayishema yakodeshaga inzu yamugaragarije ko atigeze amenya amateka ye ko ahubwo bamukundaga cyane kuko yigeze gukiza umugore we amabandi yitwaje intwaro, yewe ngo n’umunsi afatwa bararize cyane.”
Aron Hyman yakomeje ashimangira ko koko “hari abantu bakoraga mu nzego z’iperereza za Afurika y’Epfo bafataga ibiruhuko bakajya muri Botswana na Eswatini guhiga Kayishema kugira ngo bazahabwe miliyoni 5$. Wasangaga babangamirana kugira ngo hatagira umutanga nde.”
Ibi ngo byatumye abakozi b’Umuryango w’Abibumbye batangira gukumira inzego z’iperereza za Afurika y’Epfo muri iyi dosiye yo gukurikirana Kayishema.
Undi Tortoise yaganirije ni Serge Brammertz, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga zirimo ICTR (IRMCT).
Serge Brammertz ati “twari dufite impamvu zuzuye zo kwemeza ko ari muri Afurika y’Epfo ari nazo abambanjirije bashingiragaho, ariko ibikorwa by’iperereza byabanje ntibyigeze bigera ku kintu icyo aricyo cyose.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko imikoranire na Afurika y’Epfo yabanje kugirana. Ati “Imbogamizi zatangiye kubaho mu myaka ibiri cyangwa itatu ishize ubwo twifuzaga gukorana na Afurika y’Epfo, bwa mbere tuboherereza ubusabe batubwiye ko nta buryo bw’amategeko buhari bwatuma bafatanya n’urwego rwacu. Baratubwiye bati twagiye mu nzu aho umuryango wabaga, ntabwo twamubonye.”
Serge Brammertz yakomeje avuga ko Afurika y’Epfo yabahatiye kumva ko Kayishema atakiba muri iki gihugu, ariko basaba amakuru ashimangira ibivugwa iki gihugu kikababwira ko ari ibanga.
Ati “Byatumye numva mbangamiwe ndetse i New York ubwo hateraga Akanama gashinzwe umutekano n’amahoro ku Isi mu Muryango w’Abibumbye na Afurika y’Epfo yari irimo, ngaragaza ubushake buke bwayo.”
“Byarantunguye kumva ko igihugu cya Nelson Mandela gishobora gukingira ikibaba cyangwa ngo nibura ntikigire uruhare mu bufatanye bwo guta muri yombi umuntu ushinjwa gutwikira abantu 2000 mu rusengero.”
Serge Brammertz, Yavuze ko kubera iki gitutu hatangiye kubaho imikoranire myiza n’ibiganiro hagati y’uru rwego na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ari byo byagejeje ku ifatwa rya Kayishema Fulgence.
Ubwo Kayishema yatabwaga muri yombi, ngo yabanje guhakana ko atari we gusa nyuma y’amasaha menshi aza kubyemera.
Abamufashe bamugezeho saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yemera ko ari we bigeze saa yine z’ijoro.
Kugeza ubu umwe mu batanze amakuru yagejeje kuri Kayishema agaragaza ko atarahabwa amafaranga angana na miliyoni 5$ nk’uko yari yarashyizweho ku muntu uzabona Kayishema.






Ibitekerezo 0