Imyaka icyenda irashize Afurika y’Epfo ihagaritse gutanga Visa ku Banyarwanda berekeza muri icyo gihugu bakoresheje Pasiporo zisanzwe. Muri iki gihe, umuntu ushaka kujya muri Afurika y’Epfo akoresha Pasiporo y’Abadipolomate cyangwa se iya Serivisi.

Ubwo Afurika y’Epfo yahagarikaga gutanga izi Visa, yanirukanye Abadipolomate b’u Rwanda batatu i Pretoria, u Rwanda narwo rwirukana batandatu ba Afurika y’Epfo i Kigali.

Icyo gihe u Rwanda rwashinjaga Afurika y’Epfo gucumbikira abari inyuma y’ibikorwa byo gutera ibisasu mu Rwanda bigahitana inzirakarengane, Afurika y’Epfo yo ikavuga ko yirukanye Abadipolomate b’u Rwanda ibashinja kuba inyuma y’igitero cy’abantu bitwaje intwaro bigeze gutera mu rugo rwa Kayumba Nyamwasa.

Ni ikibazo kimaze igihe aho Abakuru b’Ibihugu bagiye bakiganiraho kenshi, ndetse ubwo Perezida wa Afurika y’Epfo aheruka mu Rwanda, yavuze ko ikibazo cya Visa kizakemuka mu minsi mike ariko hashize imyaka.

IGIHE yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi Mpuzamahanga wa Afurika y’Epfo, Naledi Pandor, avuga kuri iki kibazo. Yagaragaje ko ku 10, yakwiha amanota 6 y’intambwe imaze guterwa mu gukemura iki kibazo.

Yavuze kandi ku Ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, asobanura ubwumvikane buke zigeze kugirana n’iza SADC mu minsi ya mbere y’ubutumwa bwazo.

Pandor yari mu Rwanda aho yitabiriye umwiherero wa ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bagize AU wiga kuri gahunda ya 2063 igamije ukwihuza kwa Afurika.

Naledi Pandor ubwo yaganiraga n'Umunyamakuru wa IGIHE asobanura aho ibibazo bya Visa bigeze
Naledi Pandor ubwo yaganiraga n'Umunyamakuru wa IGIHE asobanura aho ibibazo bya Visa bigeze

IGIHE: Iyi nama iri kwiga ku bijyanye no kwihuza kwa Afurika, ariko mu bigaragara mu bice bitandukanye by’uyu mugabane hari ibitaragerwaho. Urugero, u Rwanda na Afurika y’Epfo. Hashize igihe kinini havugwa ko ibibazo bya Visa bizakemuka mu gihe gito ariko icyo gito cyabaye imyaka. Ni iki gituma iki kibazo gikomeza kugorana?”

Pandor: Turi gukemura iki kibazo, twagize ibiganiro byiza hagati ya ba Minisitiri b’umutekano b’ibihugu byombi, kandi ndizera ko ikibazo kizakemuka vuba. Ndatekereza ko uburyo bwo kubona visa bworohejwe mu buryo bumwe. Twari dufite iki kibazo mbere ya Covid-19, nyuma iki cyorezo cyivanga mu kazi twari tumaze gukora ariko ndatekereza ko tuzabikemura.

Twagize ibiganiro byiza hagati yanjye na Minisitiri Biruta, kandi ndatekereza ko hagati yacu na ba minisitiri bashinzwe abinjira n’abasohoka, bazabibonera igisubizo.

Ni iki gituma buri gihe “vuba” mu gukemura iki kibazo iba imyaka?

Ngira ngo murabizi ikibazo cy’abinjira n’abasohoka iteka gihora kigoranye, hari ikibazo cyari gihari cy’ibirego by’abantu baturutse mu Rwanda binjiye muri Afurika y’Epfo bakagerageza kwica bamwe mu bantu bari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda.

Hari impungenge rero zimaze igihe twibaza niba dushoboye kugenzura neza abo binjira mu gihugu kugira ngo twizere neza ko atari abantu bagenzwa n’ikibi. Kandi ndatekereza ko mu gihe dukemuye ibi byose, ibintu bizajya mu buryo.

Ku icumi wavuga ko mugeze he mukemura iki kibazo?

Navuga ko ubu twakwiha amanota 6 ku 10.

Ni ibiki ubona ibihugu byombi bihombera mu kuba nta migenderanirane ihari?

Turi guhomba amahirwe y’ubukerarugendo, by’umwihariko ndakeka kuri Afurika y’Epfo byatugizeho ingaruka mbi.

Ikindi kandi Abanyafurika y’Epfo bakunda gutembera, twakwifuje kumenya u Rwanda byisumbuyeho, akazi u Rwanda ruri gukora mu bijyanye no kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko ingagi, ni ingenzi cyane.

Wavuze ko mu gihe cya vuba igisubizo kizaboneka, twavuga uyu mwaka cyangwa utaha?

Ndakeka ko mbere y’uko uyu mwaka urangira, nabwiye Minisitiri Biruta ko nteganya kugaruka, nkagaruka mu Rwanda nzanye ubutumwa. Ndakeka azaba ari igisubizo. Rero mbere y’uko uyu mwaka urangira, uzambona ngarutse.

Ingabo z’u Rwanda hamwe n’iza Afurika y’Epfo zibarizwa muri SADC ziri mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe muri Mozambique, ubona gute intambwe imaze guterwa?

Ibikorwa byagenze neza. Twemeranyije muri SADC ko tugiye gutangira gukurayo ingabo kuko hari intambwe nziza yatewe. Rero tuzatangira gukurayo ingabo guhera umwaka utaha hagati.

Kandi ndatekereza ko yaba ibihugu byo muri SADC n’u Rwanda, byageze ku ntambwe ishimishije iganisha ku mahoro n’umutekano muri Mozambique. Twishimiye ko abagaba b’ingabo b’ibihugu byacu, babashije gukorana kugira ngo bahagarike ibi bikorwa by’iterabwoba.

Utekereza ko mu gihe Ingabo za SADC zizaba zivuye muri Afurika y’Epfo, iza Mozambique zizabasha kwirindira igihugu?

Abafatanyabikorwa benshi mpuzamahanga bamaze igihe baha amahugurwa ingabo za Mozambique kandi twizeye ko ubu bafite ubushobozi bwo kubungabunga igihugu kuko ni cyo cy’ingenzi.

Kandi dutekereza ko twabonye igihe kirekire cyo kubaka ubushobozi kugira ngo bafate ibintu mu nshingano.

Mu minsi ya mbere ubwo Ingabo za SADC ubwo zageraga muri Mozambique, ntizabashije gukorana neza n’iz’u Rwanda. Waba uzi icyabiteye?

Uribuka ko ingabo z’u Rwanda zoherejwe binyuze mu bufatanye hagati y’ibihugu, hagati y’u Rwanda na Mozambique, hanyuma hinjiramo n’ubundi bufatanye bw’ibindi bihugu bihurirana n’uko ubwo butumwa bwombi butari bufite uburyo buhamye bwo kugenzura ibintu no gukurikirana ibintu.

Urabizi iyo ufite inshingano ariko ukaba utazi neza uko zigomba gushyirwa mu bikorwa, inshingano z’abayobozi, bishobora gutera urujijo. Gusa ndatekereza ko abagaba bacu b’ingabo babikemuye neza, bigenda neza kuko abasirikare ni abantu bafite ikinyabupfura kuturusha kandi bakemuye iki kibazo neza.

Bivugwa ko ingabo za SADC zigiye koherezwa muri RDC, zaba zizajyayo ryari?

Nta makuru mfite ariko ni ikintu turi gukoraho.

Ni gute ikibazo cya RDC n’u Rwanda cyakemuka?

Afurika y’Epfo iteka ishyira imbere ko hagomba kuba amahoro kandi ko hagomba kuba ibiganiro hagati y’abavandimwe. Ntabwo wakwifuza ko Abanyafurika bahora mu ntambara, bahanganye. Abanyafurika dukwiriye gushyira imbere iterambere, kandi tugahindura imibereho y’abaturage bacu, guhangana no guterana amagambo kubera ikintu runaka ntacyo bivuze ku nshingano dufite nk’abanyafurika.

Minisitiri w’Ububanyi Mpuzamahanga wa Afurika y’Epfo, Naledi Pandor, yatangaje ko mbere y'uko uyu mwaka urangira, azagirira urugendo mu Rwanda yitwaje igisubizo ku bibazo bya Visa ku Banyarwanda basura igihugu cye
Minisitiri w’Ububanyi Mpuzamahanga wa Afurika y’Epfo, Naledi Pandor, yatangaje ko mbere y'uko uyu mwaka urangira, azagirira urugendo mu Rwanda yitwaje igisubizo ku bibazo bya Visa ku Banyarwanda basura igihugu cye