00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika yibasirwa n’ibitero by’ikoranabuhanga kubera kutagira amategeko abihanira

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 5 May 2015 saa 10:32
Yasuwe :

Mu gihe ikoranabuhanga rigenda ritera imbere cyane muri Afurika ni na ko ibyaha birikorwamo bigenda byiyongera, bitewe ahanini no kuba byinshi mu bihugu by’uyu mugabane bidafite amategeko ahana uwo ari we wese wabikoze.

Ibi ni ibyatangajwe na Marco Obiso ushinzwe kurwanya ibyaha bikozwe hifashshijwe ikoranabuhanga mu Kigo Mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga (ITU), mu nama yahuje abafite aho bahurira n’ikoranabuhanga baturutse mu bihugu 23 biri ku mugabane wa Afurika kuwa 5 Gicurasi 2015.

Obiso yagize ati “Byinshi mu bihugu bya Afurika bishyira amafaranga menshi mu bikorwa by’ikoranabuhanga, ariko umutekano w’ibyo bikorwa ntiwitabweho uko bikwiye, ari na byo bituma ibyaha byifashishijwe ikoranabuhanga bivuka.

Akomeza avuga ko ibyo byaha bitizwa umurindi no kuba hakiri umubare munini w’ibihugu bitarashyiraho amategeko ahana uwafashwe abikora.

Yakomeje avuga ko benshi mu bakora ibi byaha hari ubwo bafatwa mu gihe bari gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe bagahitamo guhunga bakajya kwibera mu bihugu bidafite amategeko y’abakurikirana ndetse hakaba harimo n’abahitamo gukorera ibyo byaha bari muri ibyo bihugu aho bizeye kutazigera bakurikiranwa.

Iyo nama yateraniye i Kigali igamije kureba uburyo ibihugu bitandukanye muri Afurika byagira ubufatanye mu guhangana n’ibi byaha, aho inzobere zitandukanye zizaha amahugurwa abitabiriye iyi nama ku buryo nyabwo bwo guhangana n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Nkurikiyimfura Didier, Umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, yavuze ko ikigamijwe ari ukubaka ubushobozi bw’abashinzwe ibikorwa by’ikoranabuhanga kugirango babashe kurinda ibikorwa remezo bikoreshwa mu ikoranabuhanga ndetse n’amakuru atandukanye aca mu miyoboro yaryo.

Ku kijyanye n’Amategeko ahana ibyaha bikozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, Nkurikiyimfura yavuze ko mu Rwanda ayo mategeko ahari, ariko akaba akwiye guhora avugururwa, dore ko n’ibi byaha bigenda bihindagurika bigafata indi ntera.

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe na ITU bugaragaza ko Afurika itakaza amafaranga ari hagati ya miliyari enye n’eshanu kubera umutekano muke mu bikorwa by’ikoranabuhanga cyane cyane ibikorwa remezo.

Mukaneza M.Ange


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages