Ni abaturage babarizwa mu miryango irenga 150 yo mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Ruheru.
Bavuga ko hari iby’ibanze mu buzima baburaga nk’amazi, amashanyarazi, amashuri n’amavuriro, bikaba ngombwa ko bajya kubishaka hakurya mu baturanyi, rimwe na rimwe bagahohoterwa.
Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kubakura aho hantu, ibatuza mu Mudugudu wa Kivugiza aho babasha gutekana no kubona ibyo bakeneye byose.
Imiryango 32 ni yo yamaze gutuzwa mu cyiciro cya mbere, na ho indi iri kubakirwa ku buryo izatuzwa neza bitarenze muri Nyakanga 2022.
Niyonkuru Jacqueline yavuze ko aho bari batuye bahoraga mu buzima bwo guhangayika.
Ati "Twari dutuye mu mupaka tubayeho nabi cyane, twabaga dutetse tukumva abasirikare b’u Burundi bahagaze mu mupaka bakadutuka ngo turabasanga aho ngaho uyu munsi. None ubu twageze mu mudugudu tubayeho neza turakora tugataha tugateka tukarya. Ubuzima bwarahindutse tubayeho neza."
Mugendana Daniel na we yagarutse ku buzima bubi bwo kuba ku rubibi. Ati "Twavomaga amazi amwe n’Abarundi ndetse ku buryo hari ubwo higeze kuboneka ikibazo cyatuma twebwe tutajya kuvoma, ariko Leta yacu ihita iduha amazi vuba na vuba kugira ngo icyo kibazo kitatubangamira."
Abaturage baganiriye na IGIHE bagaragaje ko hari ubwo barwaraga bakajya kwivuza mu Burundi cyangwa abana babo bakajya kwigayo, ibintu bitari bibashimishije na gato.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko ikigamijwe ari ugutuza neza abaturage kandi bakabaho batekanye, bakabona iby’ibanze bakenera mu mibereho yabo.
Ati "Muri Kivugiza ya mbere imiryango ituyemo ni abantu bari batuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, kugira ngo tugaragaze neza agaciro umuturage afite tububakira ziriya nzu. Icyo tugamije ni ukugira ngo umuturage wo mu Karere ka Nyaruguru, umuturage w’u Rwanda ature heza."
Yabasabye gufata neza inzu bubakiwe n’ibikoresho birimo kandi bakitabira umurimo kugira ngo bakomeza gutera imbere.
Muri uwo mudugudu bubakiwe ivuriro, kandi amashuri arabegereye ku buryo abana babo biga hafi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!