Abimenyereza umwuga w’ubuganga mu Bitaro bya Kabgayi ku munsi w’ejo kuwa Mbere tariki ya 12 Gicurasi 2014 banze gukora akazi bashinzwe ko kwita ku barwayi, bitewe n’uko ngo bari bamaze iminsi badasubizwa ibijyanye n’icyifuzo cyabo cyo guhabwa amafaranga angana n’ayo bagenzi babo bakora mu bindi bitaro bahabwa.
Ubusanzwe iyo abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuforomo bajya gusoza amasomo yabo, boherezwa kumara igihe runaka bimenyereza umwuga, aho bashyirwa mu bitaro bitandukanye bikorera mu gihugu.
Amakuru twahawe n’umwe mu bakozi b’Ibitaro bya Kabgayi utashatse ko dutangaza amazina ye kubera umutekano w’akazi ke, yatubwiye ko abo banyeshuri batangiye gusaba ubuyobozi bw’ibitaro ko bahabwa agahimbazamusyi kangana n’ako bagenzi babo mu bindi bitaro bahabwa. Ibi ngo batangiye kubikora kuva muri Matarama uyu mwaka. Ngo mu mezi yakurikiyeho nibwo bagiye babona nta gihunduka, hanyuma kuri uyu wa mbere biyemeza guhagarika akazi.
Nk’uko uwaduhaye amakuru yabisobanuye, ngo ntibagiye mu mihanda nk’uko indi myigaragambyo imenyerewe ikorwa ahubwo banze gukora akazi kabo ko kuvura abarwayi badahagarikiwe n’abaganga b’umwuga.
Ubusanzwe ngo imirimo aba banyeshuri bahabwa, bayikora bari kumwe n’abaganga b’umwuga, kuko n’ubundi byitwa kwimenyereza umwuga. Gusa ngo I Kabgayi siko bimeze kuko aba banyeshuri ngo bahabwa imirimo bakayikora bonyine. Uburyo rero ngo bakoze iyi myigaragambyo, akaba ari uko bahawe iyi mirimo, maze aho badahawe abaganga bo kubafasha, nabo bagaterera agati mu ryinyo ntihagire icyo bakora.
Nathan Mugume Ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubuzima yadutangarije ko aya makuru ari ukuri ko hari abanyeshuri bivumbuye ntibakore akazi kabo. Avuga ko baragirana nabo inama uyu munsi, hanyuma hafatwe umwanzuro.
Mugume yavuze ko icyihutirwaga ubu ari ugutabara abarwayi, ati: “Twahise twohereza ikipi y’abaganga bo gutabara abarwayi ngo hato abaturage batabibabariramo mu gihe ikibazo kitarakemuka. Twafashe abaganga mu bitaro bya gisirikare I Kanombe ndetse n’ahandi”.
Ku bijyanye niba kwivumbura akazi byaba byemewe ku baganga, Mugume yasobanuye ko iyo abaganga bajya gutangira imirimo yabo babanza kurahira ndetse ko hari icyo urugaga rw’abaganga ruteganya mu gihe hari umuganga ugaragaweho imyitwarire itari myiza.
Ati: “Si byiza rwose ko umuganga yatererana umurwayi”.
Twagerageje kuvugana n’umwe muri abo banyeshuri kuri telefoni ye igendanwa ariko ntiyatwitaba.
Naho ukuriye abaganga mu Bitaro bya Kabgayi, Dr Jean Pierre Mwisezeza avuga ko ijambo ryakoreshwa ku byakozwe n’aba banyeshuri ritakwitwa ‘kwivumbura’. Yasobanuye ko ibibazo byabayeho ari uko hari ibikorwa bimwe na bimwe banze gukora ndetse ngo bakanga gukurikira abaganga bashinzwe serivisi zimwe na zimwe z’ibitaro aho babaga basabwe kujya gukora.
Inkomoko y’iki kibazo nk’uko Dr Mwiseneza yabivuze ngo ni ukutumvikana neza ku kibazo kijyanye n’agahimbazamusyi kagenerwa aba banyeshuri. Yagize ati: “Habaye akabazo ko kutumvikana neza ku bijyanye na ‘prime’ cyangwa ‘motivation’ (agahimbasamusyi) kuko ibitaro byari byabemereye kubikemura”.
Dr Mwiseneza avuga ko igitangaje ari uko abanyeshuri bakoze ibi bikorwa habura umunsi umwe ngo hafatwe umwanzuro ku kibazo bari baragejeje ku buyobozi bw’ibitaro.
Mu gushaka kumenya niba hari ingaruka byaba byaragize ku barwayi ndetse n’imirimo y’ibitaro muri rusange, Dr Jean Pierre Mwiseneza ntiyemera ko hari ikibazo cyabayeho. Ati: “Na mbere y’uko baza twarakoraga. N’iyo bataza twari dusanzwe dukora. Sitwe bitaro bikize ku bakozi cyane ariko kandi si natwe dukennye cyane. Nta ngaruka n’imwe byateje”.
Dr Mwisezeza yaboneyeho kuvuga ko minisiteri iri kuvugana n’aba banyeshuri bityo ibizava muri ibi biganiro akaba ari byo bizatanga umuti w’ikibazo. Naho ku bijyanye n’ibihano bashobora guha aba banyeshuri dore ko iyo bari muri ako kazi baba bari kwimenyereza umwuga ndetse bakagenerwa amanota bitewe n’uko bakoze, yavuze ko nta ngaruka ibi bikorwa bizabagiraho ati: “Bariya ni abana, kandi ntibitangaje ko umwana yakosa. Tuzaguma kujya tubakosora tubigisha kugirango nabo bazavemo abaganga beza”.
Ibyo guhagarika akazi kw’aba banyeshuri kuje mu gihe kuwa Kane tariki ya 8 Gicurasi 2014, ni ukuvuga mu cyumweru gishize, ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima bwari bwahagaritse Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi Dr Cassien Ndahayo bitewe no “kutubahiriza inshingano ze ku bijyanye na gahunda na politiki za minisiteri y’Ubuzima cyane cyane mu bitaro hagamijwe gutanga ubuvuzi bw’ibanze na serivisi zinoze ku muturage”.



















TANGA IGITEKEREZO