Uyu musore aterwa agahinda no kuba nta mwene wabo azi ndetse akaba nta makuru afite ku babyeyi be.
Mu kiganiro kirambuye Habimana yagiranye na IGIHE, avuga ko ababazwa cyane n’uburyo amaze kuzuza imyaka 26 ataramenya ababyeyi be cyangwa se amakuru y’uko bakiriho cyangwa bapfuye.
Uyu musore ugeze mu mwaka wa Kane wa Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’uburezi, yatoraguwe n’uwitwa Nyabyenda Peter wari umuzamu hafi y’isoko ry’ahitwa mu Iviro muri Nshiri mu Karere ka Nyaruguru mu 1994 hari hakambitse impunzi, nyuma y’uko ababyeyi be bari bamujugunye bagahunga.
Yemeza ko uwamutoye yamubwiye ko ababyeyi be n’abandi bantu bari kumwe bamutaye bakiruka nyuma y’aho bari bumvise imbunda nini iri kuvugira ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi.
Habimana yakuze yumva abaturage bo muri ako gace bamwita impfubyi ku buryo amaze gukura ari bwo yagize amatsiko yo kubaza uwo mugabo Nyabyenda amateka ye n’ababyeyi be.
Ati “Nyine nakuze numva bavuga ngo ndi impfubyi nibwo nabajije Nyabyenda antekerereza uburyo yantoye ku kabaraza hafi y’iduka yarindaga ababyeyi banjye bamaze kuhanta barimo guhunga ngo kuko hari imbunda yari irimo kuvugira hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.”
Akomeza avuga ko uyu musaza Nyabyenda umaze kugira myaka 69, akimara kumutora yamuhaye nyina aba ari we umurera, ku buryo naho yaje kuhava ahakuwe n’ubuyobozi kuko bwabonaga arererwa mu buzima bugoye bumuha undi muryango.
Yemeza ko yize amashuri abanza ayarihiwe na Croix Rouge mu gihe amashuri yisumbuye na Kaminuza yabyishyuriwe na Leta.
Uyu musore Habimana ahamya ko kuba atazi ababyeyi be cyangwa se abavandimwe babo bimutera ishavu n’agahinda. Kuko hari ibintu abura cyangwa yifuza akiyumvisha ko iyo aba afite ababyeyi yari kubibona mu buryo bworoshye.
Ati “Kuba ntazi ababyeyi banjye n’ikibazo gikomeye kuko sinzi niba bariho cyangwa bapfuye, niyo mpamvu natangiye gahunda yo kubashakisha.”
Akomeza ashimangira ko yakundaga kugira agahinda igihe abandi bana basurwagwa ku ishuri kuko ari bwo yabonaga bagenzi be basuwe bigatuma nawe arushaho gutekereza ku babyeyi be.
Habimana avuga ko nta kintu cyamushimisha mu buzima bwe nko kumenya ababyeyi be, anagira inama bagenzi be bahuje ibibazo yo kutiheba ngo bishore mu biyobyabwenge cyangwa mu zindi ngeso mbi kuko Imana ihora ibazirikana.
Uko Nyabyenda yamutoraguye
Nyabyenda Peter watoye uyu musore, yabwiye IGIHE ko yatoye uyu mwana ababyeyi be bamaze guhunga imbunda nini yari kuvugira ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Yagize ati “Icyo gihe mutora mu Iviro hari harimo kuvugira imbunda nini ku buryo n’ababyeyi be niho bahise bamuta bahungana n’izindi mpunzi.”
Yongeyeho ko uyu mwana yahise amwita izina rya Habimana kuko ari yo yari imurokoye anamujyana kwa nyina warutangiye gusaza amusaba ko yamurera kugira ngo nakura ajye abasha kumuzanira igishirira cyo gucana itabi.
Gusa Nyabyenda nawe avuga ko atazi ababyeyi b’uyu mwana ariko akeka ko baturukaga mu Mayaga cyangwa i Bugesera.





Ibitekerezo 0