Mu gihe urungano rwe rwari hafi gusoza amashuri yisumbuye mu Rwanda, Nina we yari mu mashyamba n’umuryango we, bahorana akarago ku mutwe, babara ubukeye.
Uyu mwana w’umukobwa wari wujuje imyaka 15, ubuzima bwe ntibwabaye ubusanzwe nyuma yo guterwa n’inyeshyamba, we na bagenzi be zikabasambanya, ibyamuviriyemo igikomere kidakira.
IGIHE yasanze Nina na bagenzi be i Mutobo mu Karere ka Musanze, mu Kigo gihugurirwamo abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Uyu mukobwa w’imyaka 23 ubu, yavuze ko umwanzuro wa nyuma wo kwinjira mu nyeshyamba za Raia Mutomboki, waturutse ku gusambanywa yakorewe n’izindi nyeshyamba.
Ati “Twari turyamye turi mu nzu, tugiye kumva twumva baravuze ngo mukingure. Turakingura tuzi ngo ni abaturanyi bisanzwe. Yari njye na mukuru wanjye na karumuna kanjye gato n’undi mukobwa w’umuvandimwe twari twararanye. Baje ari abagabo 12 bafite ibintu by’ibyuma n’imbunda.”
“Bamaze kuza badutwaye ahantu bita i Gusunguti muri Congo, tugezeyo ntabwo bigeze batuboha barazaga bagafata ngo uyu ni we turi burarane. Ni ubwo buryo twafashwe.”
Ku bw’amahirwe, ababyeyi babo baje kumenya aho bashimutiwe bajya gutanga amafaranga, barabarekura.
Ubwo buzima bwo kubaho nta gaciro, bwatumye Nina yinjira muri Raia Mutomboki kuko ariwo mutwe w’inyeshyamba bari baturanye.
Ati “Mu mutwe urangirika ku buryo igitsinagabo kikwegera ukumva ntago ukigira n’ubwo bushake. Abenshi bagira ikibazo kumva ko umugabo ari satani yigendera.”
Buri wese muri aba bahoze ari abasirikare b’abana mu mashyamba ya Congo, afite inkuru ye ariko iteye agahinda.
Abenshi mubo IGIHE yaganiriye nabo bavutse mu mwaka wa 2000 kuzamura, bavuka ku babyeyi b’Abanyarwanda bahungiye muri icyo gihugu mu 1994.
U Rwanda barumenye ari uko barwinjiyemo, ubundi urwo bazi ni urwo babwirwaga n’ababyeyi babo cyangwa imitwe yitwaje intwaro babarizwagamo, aho babirwaga ko ari mu kuzimu.
Niyonsenga Emmanuel w’imyaka 18, IGIHE yasanze ari mu bashinzwe gutekera bagenzi be uwo munsi i Mutobo. Uyu mwana w’umusore, yavukiye muri Congo ku babyeyi b’Abanyarwanda, akurira muri FDLR.
Amashuri abanza ntiyigeze ayasoza, ahubwo ubwana bwe yabumaze akina n’imbunda mu mashyamba ya Congo. Ni ubuzima bwageze aho bukamutonda.
Ati “Hari harimo ibibazo byo kuba ukorera umuntu udahembwa, atakugurira umwambaro, mbona sinazabivamo kuko hejuru y’ibyo baba banagutuma kujya kwiba iby’abaturage, ukaba umeze nk’aho ari wowe utunze uwo muntu ugukoresha.”
Niyonsenga yaje kumenya amakuru ko mu Rwanda ari amahoro, yiyemeza gukora ibishoboka byose akarutahamo nubwo ababyeyi be batabikozwaga.
Ati “Nyuma rero naje kubona nimero y’umusirikare wo muri M23 tukajya tuganira. Mubwira ko ndi Umunyarwanda nifuza kuzataha. Igihe kigeze muri FDLR batangiye kujya bavuga ngo nkorana n’inyenzi, mbibwira uwo muntu twavuganaga mpita musanga kuko iyo ntinzamo gato, bari guhita banyica.”
Ntamitondero Grace w’imyaka 34, we afite urwibutso rubi cyane mu mashyamba ya Congo kuko yayavuyemo amaze kwicirwa umugabo no gupfusha abana babiri. Umugabo we yishwe kuko byari byamenyekanye ko bari kwitegura gutaha mu Rwanda.
Ati “Bari bamaze kunyicira umugabo, babona ko ntaho mfite ho kujya, bati “weho injira mu gisirikare tuzaguha akazi koroheje ugomba gukora, maze nawe ujye ubasha kubona isabune.Ubwo ninjiramo ntyo ubundi bampa akazi ko kujya nsoresha.”
Gusoresha mu mitwe y’inyeshyamba muri Congo, bijyana no kwiba ibizajya bitunga abasirikare, ibizwi nka ‘ravitaillement’. Byose bikoreshwa ingufu kuko nta bwumvikane mu nyeshyamba.
Dusabeyezu Leonille w’imyaka 23 na we yinjiye muri FDLR mu mwaka wa 2016, nyuma yo kubihirwa n’ubuzima bw’ishyamba.
Ati “Nta bwisanzure nigeze ngira kuko nakuze nsanga nturanye n’abasirikare cyane tukajya twirukankana nabo duhunga, kugeza igihe nafashe umwanzuro wo kukijyamo. Nta bwisanzure twigeze tugira ku buryo twatura ahantu runaka ngo ntiduhure n’intambara. Nkanjye nari nshinzwe ibyo gushaka ibiryo no kubiteka. Twajyaga kubyiba mu giturage, twajyaga aho byeze tukabisarura, ba nyirabyo ntacyo kuvuga babaga bafite.”
Baricuza imyaka bamaze mu mwijima…
Bitandukanye na bamwe mu babyeyi babo, uru rubyiruko rwavukiye mu mashyamba ya Congo nta byaha rukekwaho mu Rwanda. Kudataha mu rwababyaye ahanini byagirwagamo n’ababahaga amakuru y’uko mu Rwanda nta mahoro bazahagirira.
Nyuma yo kuhagera no kwirebera uko bagenzi babo bateye imbere, bicuza impamvu imyaka y’ubuto bwabo yapfuye ubusa.
Ni ibintu biborohera kubibona kuko i Mutobo uretse amasomo mboneragihugu, bigishwa n’imyuga kandi bayigana n’urundi rubyiruko ruturiye icyo kigo.
Dusabeyezu Leonille ati “Imyaka namaze muri Congo intera kwicuza nkanabona ko nahombye kuko abo tungana hano barangije kwiga, ari nayo mpamvu ndi kwiga kudoda ngo ndebe ko nindangiza byazampesha akazi n’amafaranga.”
Mandela Jackson we yavukiye mu Rwanda mu 2000, avukira mu karere ka Rusizi. Mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, yahawe amakuru ko bamuboneye akazi ko gucukura zahabu muri Congo, agezeyo yisanga ku rugamba arwana na M23.
Ati “Nageze muri Congo, maze kugera i Goma, ngiye ahitwa i Masisi. FARDC ni yo yamfashe inyambura utwo nari mfite twose, maze barambwira ngo ninkomeze, ngeze imbere rero haje indi modoka, bamvana kuri moto nariho barantwara, nisanga mu gisirikare cya FDLR.”
“Twagiye kurwanya M23 tugiye gufasha FARDC, kuko batubwiraga ko M23 ngo ari Abanyarwanda bagiyeyo. Bakatubwira ngo dufashe FARDC turwane, igihe cyagera tugasubira inyuma. Amasasu twayahabwaga na FARDC ariko ibyo kurya baduhaga bike.”
Mandela avuga ko yabonye isomo. Ati “Nahombye byinshi cyane kandi iyo umunsi ushize ntabwo ugaruka. Hari nk’abantu nasize ino mfite n’icyo mbarusha kandi gifatika ariko ubu iyo tuganiriye numva ahantu bageze, kuhareba ni ukwisumbukuruza. Nanjye rero ni ugukora cyane kugira ngo nzabarengeho.”
Nina nubwo ubuzima bwe bwangijwe no gukorerwa bya mfura mbi n’inyeshyamba, iyo arebye icyerecyezo cy’ejo hazaza, abona ari heza.
Yinjiye mu Rwanda yarahuzwe abahungu ariko mu mezi atandatu amaze i Mutobo yaje kwisanga mu rukundo, ndetse yizeye ko bazarushinga nibasubira mu buzima busanzwe.
Yize umwuga wo gusuka imisatsi y’abagore, ku buryo byanze bikunze uzamutunga nabona igishoro.
Ati “Muri Congo isaha ku isaha nabaga ndi kwiruka, nahoraga nzinze imyenda cyangwa se utwangushye hafi. Numvaga ko nta buzima buhari ariko kuva nagera mu Rwanda sindumva isasu na rimwe. Ntacyambuza kuba natekereza ko ejo ari heza kuko nta kinyirukankaho.
Amafoto: Kwizera Herve
Video:Nuhu Musemakweli



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!