Kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2017, nibwo abanyeshuri ba JKUAT batumijwe ngo basobanurirwe impamvu kaminuza yabo yafunzwe n’uko bagiye gufashwa gukomeza kwiga.
Umuyobozi wa HEC, Muvunyi Emmanuel, yasobanuye ko iyi kaminuza yafunzwe burundu nyuma yo kutubahiriza ibyo yari yasabye gukosora mu gihe kitarenze amezi atatu.
Yavuze ko JKUAT yazize gutanga amasomo amwe atemewe mu Rwanda, ikagira abarimu bake n’ibikoresho bidahagije.
Yagize ati “Isuzuma ryacu ryasabye ko bongera abarimu kandi bakazana abafite ubushobozi bujyanye n’amasomo bigisha. Ikindi batari bafite ni laboratwari y’ubumenyi n’iy’ikoranabuhanga kandi zari ngombwa, icya gatatu ntibari bafite ibitabo byaba iby’impapuro cyangwa ibyo kuri internet.”
Kennedy Moses, umwe mu banyeshuri wari mu gukorera impamyabumenyi y’ikirenga, (PHD) mu bucuruzi, ntatinda ku cyatumye kaminuza ifungwa yahisa abaza Dr. Muvunyi impamvu HEC yihutiye kuyifunga ntinayihe imyaka nibura ibiri ngo abari baratangiye kwiga ntibacikirize amasomo.
Yagize ati “Kuki tutashyiraho icyanzu nka Leta y’u Rwanda na Kenya mukaduha nibura imyaka ibiri kuko twibwira ko wenda twe twiga twazaba twararangije kandi na kaminuza ikazaba yarikosoye.”
Ni umwanzuro wanafashwe na Leta ya Tanzania kuko yasabye kaminuza 17 zirimo na JKUAT kutongera kwakira abanyeshuri, ikaba iteganya kuzihagarika burundu abazigamo barangije.
Dr. Muvunyi yahise amukurira inzira ku murima, ashimangira ko umwanzuro wo gufunga JKUAT ari ntayegayezwa kuko wafashwe mu nyungu z’Abanyarwanda bose mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Yagize ati “Umwanzuro twafashe wari uwo kubashakira uburezi bwiza. Nubwo mwaba mutawakira cyangwa mutawishimiye, ntimushobora kuwuhagarika.”
Abashaka gukomeza kwiga bahawe amahirwe
Umuyobozi wa JKUAT i Kigali, Cheruiyot Wilson, yabwiye abanyeshuri ko bafunguriwe amarembo mu ishami rikuru ry’iyo kaminuza i Nairobi muri Kenya, bakazafatwa kimwe n’Abanyakenya, bakishyura amafaranga bishyuraga mu Rwanda, ndetse akaba ari make ugereranyije n’ayo abigayo batanga.
Yasobanuye ko abazashaka kwiga muri Kenya bazakomereza mu mashami bigagamo i Kigali n’umwaka bari bagezemo.
Cheruiyot yongeyeho ko abiga mu mashami ashobora kwigirwa kuri internet nabo bazoroherezwa bakigira ku rubuga rwa JKUAT.
Naho abashaka kwiga mu zindi kaminuza mu Rwanda no hanze, ubuyobozi bwa JKUAT bwavuze ko bazafashwa kubona inyandiko za ngombwa mbere yo ku ya 15 Ukuboza 2017 ariko abishyuye amafaranga y’ishuri ntibazayasubizwa.
Abiga mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) n’abandi bari mu bushakashatsi bazahabwa umwarimu ubagira inama, bakazakorana kugeza bagiye mu kizamini cya nyuma cy’imbonankubone ‘Defense’ kizakorerwa ku cyicaro gikuru muri Kenya.
JKUAT yanavuze ko izagenera umwarimu wihariye abarangije kwiga bagahitamo icyo bazakoraho ubushakashatsi. Hari kandi n’andi mahirwe atandukanye azakomeza guhabwa aba banyeshuri nko gukorera mu Rwanda ibizamini byavuye muri Kenya batiriwe bajyayo.
Amahitamo bahawe hari benshi atazafasha
Abanyeshuri bahamya ko amahirwe yo gukomeza amasomo bahawe ntacyo azabafasha gifatika, bibaza aho bazakura ubushobozi bwo kujya kwigira muri Kenya dore ko Kaminuza na HEC nta nkunga ijyanye n’amafaranga n’imwe bizatanga.
Abandi bagaragaza kobaguye mu gihombo gikabije kuko hari ababangikanyaga amasomo n’akazi, bagasanga kujya muri Kenya batabishobora kuko bata akazi kandi ariko kabishyuriraga.
Bongeraho ko izindi mpungenge bahuye nazo ni uko iyo bagiye gusaba kwiga ku zindi kaminuza bongera kwishyura amafaranga y’ishuri kandi bari baramaze kuyishyura JKUAT idashobora kubasubiza n’urutoboye, bakanategekwa gusubiramo imyaka bari bararangije kwiga.
Nka Uhawenawe Jean Bosco wari ugeze mu mwaka wa kabiri w’icyiciro cya gatatu yiga ibijyanye no gucunga imishinga (Masters in Project Management), yagiye gusaba ishuri muri Kaminuza ya Kigali asanga hari amasomo yari yarize atahaba kandi hari n’andi menshi bo bafite atigeze yiga.
Uhawenawe yabwiye IGIHE ko yasabwe kwishyura amafaranga y’ishuri akiga undi mwaka mu gihe yabaraga ko aziga imyaka ibiri gusa atanze miliyoni 2.4 Frw, ubu bizamusaba gutanga hafi miliyoni 4 Frw kandi yige imyaka itatu.
Rujugiro Eric we yari ageze mu mwaka wa gatanu yiga ‘Civil Engineering’; ntazabona aho asubukurira amasomo muri kaminuza zo mu Rwanda kuko ho amasomo yo muri iri shami yigwa imyaka ine gusa, ababazwa no kuba iyo agiye mu yindi kaminuza asabwa kwemera gusubira inyuma akishyura umwaka wa kane akaba ari ho asubukurira kandi yari yarawize.
Aba banyeshuri kandi bahangayikishijwe n’uko abayobozi ba kaminuza yitiriwe Jomo Kenyatta bashobora kutazakurikiza ibyo babasezeranyije bakigendera, dore ko ari abanyamahanga.
Iki kibazo HEC ivuga ko kidashoboka kubera umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Kenya kandi hakaba hariho inyandiko basinye.



















TANGA IGITEKEREZO