00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agatereranzamba mu kwishyuza abahawe buruse na Leta

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 11 December 2014 saa 03:11
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi ihangayikishijwe bikomeye n’abigiye ku nguzanyo ya Leta muri Kaminuza kuva mu mwaka w’1980 kugeza ubu nyamara bamwe bakaba badakozwa kubwirwa kwishyura, dore ko no kumenya aho bamwe baherereye ari ihurizo riyikomereye kuri ubu. Kugeza ubu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) ntikizi neza umubare w’amafaranga kigomba kwishyuza n’umubare w’abagomba kwishyuzwa nk’uko Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Inguzanyo muri REB, Karamage Louise, yabitangarije Komisiyo Ishinzwe (…)

Minisiteri y’Uburezi ihangayikishijwe bikomeye n’abigiye ku nguzanyo ya Leta muri Kaminuza kuva mu mwaka w’1980 kugeza ubu nyamara bamwe bakaba badakozwa kubwirwa kwishyura, dore ko no kumenya aho bamwe baherereye ari ihurizo riyikomereye kuri ubu.

Kugeza ubu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) ntikizi neza umubare w’amafaranga kigomba kwishyuza n’umubare w’abagomba kwishyuzwa nk’uko Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Inguzanyo muri REB, Karamage Louise, yabitangarije Komisiyo Ishinzwe Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa kane.

muyobozi Wungirije Ushinzwe Inguzanyo muri REB, Karamage Louise

Karamage yagaragaje ko habarurwa abahawe buruse na Leta 66,250 kuva mu mwaka w’1980 kugeza ubu. Muri bo abishyura ni ibihumbi 11. Hakaba hamaze kugaruzwa miliyari umunani gusa.

Karamage yagize ati“Ntituzi ngo wa muntu (wagurijwe) arakora he? Nomero y’indangamuntu ye ni iyihe ? Ariho cyangwa se yarapfuye?”

Iki kigo gifite inshingano zo kwishyuza abagurijwe na leta gitangaza ko kuri ubu kiri kujya muri za kaminuza kugira ngo kigire urutonde ruhamye.

Bagaragaza ko kuba aya mafaranga atagaruka bigaira ingaruka ku bandi biga, bifuza kugurizwa kuko abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda bagitaka ubukene mu gihe na Leta ivuga ko ingengo y’imari yayo itabasha gufasha abifuza kwiga bose.

Ku rundi ruhande, abishyura nabo bamwe bijujutira REB ko itagaragaza neza ayo umuntu wagurijwe agomba kwishyura, hakaba n’igihe umukozi akomeza gukatwa amafaranga ku mushahara akarenza ayo yagombaga kwishyura.

REB ivuga ko ibyo bibazo birimo ikemeza hari abakozi178 bagiye gusubizwa amafaranga yabo kuko barengeje ayo bagombaga kwishyura.

Ku kibazo cyo kuba bigoranye kumenya niba abarihiwe barabonye akazi bakaba bakwishyuzwa, Minisitiri w’Uburezi Prof Silas Lwakabamba, yavuze ko hari uburyo buri kwigwaho ku buryo n’umuntu wasaba ibyagombwa nk’iby’inzira, yabanza kugaragaza ko nta mwenda atishyuye.

Ngo izi ngamba ziziyongeraho, gukorana n’Ikigo gishinzwe Imisoro n’Amahoro ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) ku buryo hagaragara abafite akazi barihiwe na Leta.

Abishyura inguzanyo bahawe biga mu mashuri makuru na Kaminuza bakomeje guseta ibirenge, mu gihe leta bivugwa ko yishyuza miliyari zisaga 70 z’Amafaranga y’u Rwanda, kuva mu 1990.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages