Ingingo yahise yitabwaho cyane mu zitarakunze kurebwa n’ibigo by’imari kwari ugukorana na Sosiyete z’Itumanaho ku buryo abayikoresha bashobora kwizigamira, bagahabwa n’inguzanyo bidasabye gukorana n’ibigo by’imari.
NCBA Bank Rwanda yahise itangiza ubufatanye na MTN Rwanda bugamije gufasha abakiliya bakoresha MTN Mobile Money kuba bahabwa inguzanyo ishobora kubafasha mu bikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere kandi inyungu ikaba ku mafaranga make.
Imyaka itanu irashize ibi bigo byombi bikorana kandi ni ibintu byatanze umusaruro ufatika kuko abagore barenga miliyoni ebyiri bafashijwe kugera kuri serivisi z’imari ndetse n’ibihumbi 500 by’urubyiruko.
Mu gihe MTN Rwanda yishimiraga imyaka 25 imaze ikorera mu Rwanda, ubuyobozi bwa NCBA Bank Rwanda na bwo bwagaragaje ko mu mikoranire n’ibigo byombi hamaze gutangwa miliyoni 200 z’amadorali mu nguzanyo, ni ukuvuga arenga miliyari 200 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda PLC, Lina Higiro, yagaragaje ko ubufatanye bw’ibigo byombi bwahinduye byinshi muri serivisi z’imari.
Ati “Twishimiye intambwe zagezweho na MTN Rwanda. Dufatanyije na MTN Mobile Money (Tubirimo na MoKash) twabashije kugeza iyi serivisi ku bagore miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500 by’urubyiruko. Kuva dutangira iyi serivisi, tumaze gutanga inguzanyo zirenga miliyari 200 kandi dufite miliyari 10 mu bwizigamire. Dufatanyije, dukora neza.”
Ubusanzwe MoKash ni uburyo buha abakoresha umurongo wa MTN, kuba babasha kwizigamira ndetse no gusaba inguzanyo zishyurwa mu minsi 30.
Buri wese ukoresha MoKash yemererwa kugurizwa amafaranga avuye ku 1000 Frw kugera ku 500.000 Frw bitewe n'inshuro abitsa akanabikuza kuri MoKash ndetse n’uburyo akoresha serivisi za MTN Mobile Money.
Gukorana na MoKash bisaba ubunyangamugayo, ku buryo uwagurijwe ukwezi gushira akishyura neza bityo akagenda azamura amahirwe yo kongererwa umubare ntarengwa w’inguzanyo yemerewe.
Iyo uwagurijwe atagaragaje ubunyangamugayo, MoKash ishobora gufata icyemezo cyo kutazongera kumuguriza cyangwa ikagenda igabanya inguzanyo ntarengwa yahabwaga.
Binyuze kuri MoKash kandi umuntu ashobora gukora konti yo kwizigamira aho amafaranga yizigamiye yungukirwa 7% buri mwaka.
Mu rwego rwo gushishikariza abaturarwanda ikoreshwa rya MoKash, MTN Mobile Money na NCBA Bank Rwanda Plc byatangije ubukangurambaga bugamije kubashishikariza kuyikoresha butangwamo n’ibihembo bigera kuri miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda.
Muri ubwo bukangurambaga buri cyumweru abantu 25 bakoresheje cyane serivisi ya MoKash bahabwaga ibihembo by’amafaranga kuva ku bihumbi 50 Frw kugeza ku bihumbi 500Frw.
Umwe mu batsinze muri gahunda Tubirimo na MoKash, Nyiramana Angelique yavuze ko isanzwe imufasha umunsi ku wundi.
Ati “MoKash ndayikunda cyane kuko nkunda kuyigurizaho amafaranga iyo mfite ikibazo aho kugirango nsabe umuntu ndavuga ngo mfate kuri MoKash nkayisubiza.”
NCBA Rwanda ni imwe mu mabanki agize itsinda rya NCBA Group ifite icyicaro gikuru muri Kenya. NCBA Group ibarizwa mu bindi bihugu nka Uganda, Tanzania, u Rwanda na Côte d’Ivoire. Kuri ubu ifite abakiliya basaga miliyoni 65, mu gihe mu Rwanda ihafite abarenga miliyoni enye.






Ibitekerezo 0