00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kayisharaza agiye guharanira ko Abanyakaduha bazize jenoside batazibagirana

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 30 April 2013 saa 03:41
Yasuwe :

Alphonsine Kayisharaza, w’imyaka 42, uvuka i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, ari guhanga indirimbo zo kwibuka kugirango Abanyakaduha bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batibagirana.
Kayisharaza utuye mu Karere ka Nyanza umurenge wa Busasamana mu kagari ka Rwesero, avuga ko nyuma y’imyaka 19 Genocide ibaye igahitana bamwe mu bavandimwe n’inshuti yari azi, yicaye agatekereza akumva hari icyo akwiye gukora ngo abe batazibagirana.
Ibi akaba abitewe ahanini n’uko yasanze nta wundi (…)

Alphonsine Kayisharaza, w’imyaka 42, uvuka i Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, ari guhanga indirimbo zo kwibuka kugirango Abanyakaduha bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batibagirana.

Kayisharaza utuye mu Karere ka Nyanza umurenge wa Busasamana mu kagari ka Rwesero, avuga ko nyuma y’imyaka 19 Genocide ibaye igahitana bamwe mu bavandimwe n’inshuti yari azi, yicaye agatekereza akumva hari icyo akwiye gukora ngo abe batazibagirana.

Ibi akaba abitewe ahanini n’uko yasanze nta wundi wavugira Abanyakaduha ibyabo nkawe uhavuka akanamenya neza amateka n’ibyahabaye, nk’uwabyiboneshereje amaso akanabibamo.

Avuga kandi ko asanganywe impano y’ubuhanzi, bityo akaba atazemera ko abe bibagirana n’ubugome bagiriwe bukibagirana.

Kayisharaza agira ati “Nari nsanzwe ndi umuhanzi ariko ngakunda kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mu Kiliziya. Kubera uburyo rero nakundagamo Mama wanjye, nasabye Imana ngo impe uburyo namwibukamo ndetse n’abavandimwe n’abantu bose bavukaga ku dusozi tw’i Kaduha.”

Kayisharaza aganira na IGIHE aho yari i Mwima ku "musezero", (ahashyinguye umwami), w’umwami Rudahigwa n’Umwamikazi Gicanda aho asanzwe akora akazi ko gusukura imva zabo kuva muri 2005, yavuze ko ubu amaze kwandika indirimbo ebyiri zijyanye no kwibuka.

Imwe muri izo ndirimbo ivuga kuri Kaduha n’abayivukaga batikijwe na Jenoside, indi ikiharirwa no kwibuka Nyina umubyara n’abavandimwe be bazize jenoside.

Kuri ubu icyo ari gukora ni ugushakisha amazina y’abari batuye i Kaduha agerageza gukusanya ayo abasha kwibuka, andi akayabaza abo azi barokokeye hamwe bavukaga i Kaduha ngo bamwibutse amwe mu mazina baba bibuka y’imiryango yari ituye udusozi tw’i Kaduha, ubundi akazabasha gushyira amazina y’abo bantu mu ndirimbo ye bityo amateka yabo ntazasibangane.

Izi ndirimbo zombi akaba ateganya kuziririmba tariki ya 01 Kamena ubwo Abanyakaduha abazaba bagiye kwibuka.

Gusa ingorane Kayisharaza afite akaba anakeneyemo ubufasha ikaba ari uko ntaburyo arabona bwo gufatisha amajwi izi ndirimbo ze.

Mubyo yifuza ko yafashwa by’ibanze akaba ari uko ubuyobozi n’inzego zishinzwe kurengera abarokotse jenoside bamufasha agakora izi ndirimbo ze muburyo bugezweho.

Alphonsine Kayisharaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages