Ni inyubako izubakwa na Sosiyete y’ubucuruzi yitwa Tetero Investment Company.
Izaba yubatse mu bice bitatu aho kubera ubutumburuke bw’ikibanza igice kimwe kizaba kigeretse inshuro icumi, icya kabiri kigeretse inshuro zirindwi mu gihe icya nyuma cya gatatu kizaba kigeretse inshuro eshanu.
Umuyobozi wa Tetero Investment Company, Kabasinge Barnabe, yagaragaje ko ibikorwa byo kubaka bizatangira mu ntangiriro za Kamena 2025.
Kabasinge yavuze ko iyi nzu izubakwa mu gihe cy’umwaka umwe urengaho gato aho biteganyijwe ko izatahwa mu mpera za 2026.
Ati “Uyu mushinga ugomba kugirira inyungu abaturage cyane cyane abawegereye n’abahaturiye. Sosiyete izubaka iyi nyubako izatanga akazi ku bantu benshi bakora ibintu bitandukanye.”
Izubakwa ku buso bwa meterokare 2200, yuzure itwaye miliyari 16 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!