Ibi yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 14 Ukwakira 2026, bwagarukaga ku rugendo rwo kwisuzuma no kwiyubaka mu Banyarwanda no ku bumwe biri mu murongo w’ukwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa. Ibi bikorwa kuri ubu bikomereje mu biganiro muri Nyamagabe na Nyaruguru.
Uyu muyobozi yatangiye agaragaza uburyo umucyo, ubwiza n’uburanga biri mu baturage n’iterambere riri muri utu turere twombi twahoze ari Gikongoro byibutsa uko Leta ya Habyarimana yari yarabahaye izina nyandagazi ngo ni Abatebo, bituma abona itandukaniro rigaragara ry’imiyoborere myiza ya FPR-Inkotanyi.
Yagaragaje uburyo mu 1989 amapfa yibasiye amakomini menshi ya Perefegitura ya Gikongoro, abaturage bakicwa n’inzara, ariko ubutegetsi bwa Habyarimana bukabihisha kugira ngo butagaragaza isura mbi yabwo.
Icyo gihe Dr. François Muganza wakomokaga muri Komini Rukondo ya Gikongoro wanenze ubwo buryo bwo guhisha ikibazo cy’inzara, ariko ubutegetsi bukamwica, kandi ntiyari Umututsi.
Hari kandi umunyamakuru w’iyahoze ari ORINFOR, Landouald Nkomeje wanditse inkuru igaragaza ububi bw’inzara yari yibasiye abaturage, ariko bituma inzego z’iperereza za Perezidansi ya Repubulika zari ziyobowe na Joseph Habiyambere na Cpt Pascal Simbikangwa bamukorera iyicarubozo baramwica kandi n’ubu umurambo we ntiwigeze uhabwa umuryango we ngo umushyingure.
Nkomeje nk’umuntu wari wariganye na Dr. Bizimana yagaragaje ko nk’umunyakuri n’inyangamugayo akaba umuhanzi waririmbye indirimbo yitwa Urwibutso rw’Umutoni ariko birangira bamugize igitambo.
Ati “Lando Nkomeje yabaye igitambo cy’ukuri, ntiyari Umututsi, ariko Leta yakoreraga ntiyashakaga ukuri kabone n’iyo kwaba kureba inzara yamaze abaturage.”
Hishwe Abatutsi batagira ingano
Dr. Bizimana yavuze ko ubutegetsi bwa Grégoire Kayibanda na Juvénal Habyarimana bwari bwaramenyereje abaturage ba Gikongoro urwango no kwica Abatutsi.
Yibukije ko mu 1963 Abatutsi barenga 20.000 bishwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri guhera ku wa 25 Ukuboza ndetse ubwo bwicanyi amahanga yabwise Jenoside, Abatutsi barokotse bo babwita “Noheli y’Amaraso”, biyemeza kutazongera kurya inyama ku munsi wa Noheli.
Abatutsi benshi bishwe bajugunywe mu migezi ya Mwogo, Rukarara na Mbirurume gusa kuri ubu iyi migezi ikoreshwa mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage, birimo kuhira imyaka no kubyaza amashanyarazi amazi yayo.
Yatanze urugero rw’amashanyarazi akomoka ku mugezi wa Rukarara arimo Rukarara I na Rukarara II nyamara ubutegetsi bwabanje ntibwigeze bukoresha ayo mahirwe mu guteza imbere abaturage.
Ati “Kuki Kayibanda na Habyarimana batabikoze? Babuze iki uretse kuba batararebaga inyungu z’umuturage ahubwo bakimika politiki y’ikinyoma, irondabwoko, irondakarere n’ubwicanyi bwa Jenoside?”

Nyuma ya Jenoside umucyo warabonetse
Dr. Bizimana yavuze ko ku butegetsi bwa Habyarimana, uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru twari twahejwe mu iterambere, haba mu burezi, ubuzima, ibikorwaremezo n’izindi serivisi.
Gusa, ubu amazi n’amashanyarazi biboneka mu bice byinshi, imihanda ikaba yarageze ahantu henshi naho aho itaragera kandi si kera.
Bafite ibitaro bya Munini, Kaduha na Kigeme bivura abaturage, bifite abaganga b’inzobere batigeze baba muri Gikongoro mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana.
Yagarutse kandi ku nganda ebyiri z’icyayi za Mata na Kitabi, avuga ko mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana zitakoreshejwe mu buryo bufasha abaturage gutera imbere, ahubwo ko kuva mu 1991 zahinduwe indiri yo kwakira no guha akazi Interahamwe, zikanakoreshwa mu myitozo yo gutegura no kurimbura Abatutsi.
Iyo myitozo yayoborwaga n’abasirikare bakuru babiri bari baroherejwe muri ibyo bice, ari bo Cpt Faustin Sebuhura, watozaga Interahamwe zo ku Kitabi na Cpt Ildephonse Nizeyimana, watozaga izo mu Mata.
Hari kandi imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi ya PDAG na CZN, yayoborwaga na Charles Ndereyehe Ntahontuye na Célestin Mutabaruka, na yo yakoreshejwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Biri mu byakoreshejwe hagati ya 1991 na 1994 mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, ndetse yahagize ubukana bukomeye, ari imwe mu mpamvu utu turere dufite abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bake cyane, by’umwihariko Nyamagabe kuko ari Akarere ka kabiri nyuma ya Karongi ifite imiryango myinshi y’Abatutsi yazimye.
Ubumwe n’ubudaheranwa byahinduye imibereho
Kuva muri Nyakanga 1994, ubwo FPR Inkotanyi yahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru twatangiye gutera imbere mu buryo buzamura abaturage. Imyumvire y’abaturage mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kuva mu mitekerereze yashyigikiwe n’ubutegetsi bwariho mbere ya Jenoside yagiye ihinduka.
Yavuze ko mu bumwe n’ubudaheranwa, Nyamagabe na Nyaruguru biri ku myanya ya cyenda n’icumi kandi ko abaturage batakiri abo ubutegetsi bwa kera bwitaga “Abatebo”, ahubwo ko bagaragaza indangagaciro zirimo ishyaka, ubutwari, ubumwe, gukunda umurimo n’Igihugu.
Ati “Dukomeze twigire ku mateka, tumenya ibibi byasenye u Rwanda rwa Kanyarwanda, rw’Abanyarwanda twese, tubyirinde, tumenye ibyiza twazaniwe n’ubuyobozi bwiza.”
Dr. Bizimana yasabye Abanyarwanda gukomeza gufatanya mu kubaka Igihugu no kurwanya abantu n’amatsinda akomeje kugaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko abadashaka kuyivamo bagomba kwitandukanya na yo.
Yatanze urugero ku mitwe n’udutsiko birwanya u Rwanda, harimo FDLR na FDU-Inkingi, ndetse n’utundi dutsiko tudashinga, asaba n’abatarabyumva kujya bumva ubuhamya butangwa n’abahoze muri FDLR bahisemo gutaha mu Rwanda bavuga uko bicuza imyaka bataye barangwa no kurwanya Igihugu cyabo kandi ko ibyo bigaragaza akamaro ko kwigira ku mateka no kwiyunga.


Ibitekerezo 0