Mu gihe ubusanzwe hirya no hino abatunze imodoka iyo bakeneye kuzisukura usanga bazijyana mu binamba, Evode Nshimimana, umugabo w’imyaka 45 w’umushabitsi, yahisemo gushinga ikinamba kidasanzwe, agura imashini kabuhariwe yakuye muri Korea bita ‘Optima Steamer’ zifashishwa mu koza imodoka hakoreshejwe umwuka n’amazi macye, bityo yiyemeza kujya asanga abifuza kogesha imodoka aho batuye n’aho bakorera hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, akabaherayo serivisi.
Mu kiganiro na IGIHE, Evode Nshimimana Umuyobozi wa sosiyete Eco Steam Wash Corporation, ari nayo ifite izi mashini zoza imodoka, yatangaje uko iki gitekerezo cyaje cyo gukoresha imashini zitangiza ibidukikije.
Ati”Iki gitekerezo nakigize mu 2008, nyuma yo gutembera mu bihugu bitandukanye nkasanga ari uburyo bwiza kandi bwizewe bwo gusukura imodoka hatabayeho kwangiza ibidukikije ndetse nta no gusesagura amazi, ndetse bukaba butanatwara igihe kinini”
Avuga ko imashini Optima Steamer’ ifite ubushobozi bwo koza imodoka ebyiri icyarimwe, igakoresha amazi macye, aho litiro zitarenze eshatu zishobora koza imodoka imwe, gusa aya mazi n’ubwo ari macye niyo akoreshwa akabyara umwuka izi mashini zikoresha, ubundi imodoka ikozwa igacya.
Kimwe mu bidasanzwe Nshimimana yazanye muri Kigali ni ukoza imodoka bidasaba kuyijyana mu kinamba, ahubwo bo bakamusanga aho aherereye bakamwogereza .
Ati "Umukiriya ntabwo azongera kujya mu kinamba gutegereza, ahubwo azajya aduhamagara tumusange iwe, imodoka tuzoze neza imbere n’inyuma, na moteri mu gihe cy’iminota iri hagati ya 15 na 20 ku giciro cyiza.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’uruganda rukora imashini za Optima Steamer, bitewe n’ubunini bw’imodoka ndetse n’uburyo yanduye, amazi menshi ashobora gukoreshwa mu kuyoza ni litiro eshatu gusa kandi ikaba icyeye neza.
Ubu buryo burengera ibidukikije butandukanye n’ubukoreshwa ahasanzwe hogerezwa imodoka ibyatsi bikahangirikira mu gihe kogesha Optima Steamer byo imodoka irinda icya nta mazi yashotse (zero waste water) nta n’imiti ihumanya ikirere ikoreshwa.
Ku bakozi ndetse n’ibigo bitandukanye, uyu mugabo avuga ko ku babishatse boroherezwa kwishyura ku kwezi kugira ngo barusheho kwishimira iyi serivisi nshya itakwishyuza uko ugiye kogesha.
Ashyize imbere gukorana n’igitsinagore
Nshimimana avuga ko sosiyete ye iri mu nzira zo guhindura amateka, aho abakozi be bazajya boza imodoka umubare wabo munini uzaba ari igitsinagore, bitandukanye cyane n’ukuntu hirya no hino mu binamba muri Kigali usanga imodoka zozwa n’abagabo gusa.
Ati "Nshyize imbere cyane gukorana n’abagore kuko ni akazi nabo bashoboye kandi muri kamere yabo bagira isuku, babikora neza no kurenza abagabo.”
N’ubwo ariko Nshimimana n’abakozi be bazajya birirwa basanga abakiriya babo aho baherereye, ntabwo sosiyete ye Eco Mobile Steam Car Wash, ikorera mu kirere nk’inyoni kuko ifite icyicaro gikuru Kimironko, ubusanzwe ikaba itanga serivisi zijyanye no gusukura inyubako (General cleaning).
Ubu buryo bwo koza imodoka hakoreshejwe umwuka n’amazi macye, bukoreshwa mu bihugu birenga 70 byo hirya no hino ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO